Partager/Share/Sangiza

09/07/2018, Ubwanditsi

Dr Innocent Biruka, umutumirwa wa mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi, arasobanura amavu n’amavuko yo guhimba ibikubiye mu cyo yise « Ikibatsi cy’abanyarwanda ». Dr Biruka yamusobanuriye ko igihangano gikura buri munsi kuva mu w’2016. Ni ukuvuga ko buri munsi ageza ku bantu igice gikurikira ibisanzweho bityo bityo. Ubuhanzi bwe buhera ku mibereho y’abanyarwanda muri iki gihe, noneho agakora mu nganzo irangwa no guhitamo amagambo aryohesha inkuru asobanurira abamuteze amatwi. Mu ikubitiro, yari yatangiye ageza ku bantu inkuru yanditse yise « Gatimatare », nyuma asanga byaba byiza kurushaho agiye akora n’inkuru mu mvugo igezwa ku bantu. Iyi nkuru yaje inoze kurushaho, ayiha intero igira iti: « Ikibatsi cy’abanyarwanda ». Muri iki kiganiro aranasobanura icyo « ikibatsi » bishatse kuvuga mu nkuru yandika no mu buzima bw’abanyarwanda muri iki gihe. Arasansubiza n’ibindi bibazo Mulindahabi yamubajije nk’uko mubisanga munsi hano mu kiganiro: