Partager/Share/Sangiza

10/12/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Urutoki rwazahajwe n’ibihe bikomeye, birimo n’izuba rikaze

Iriya ngingo ikubiye mu mutwe w’iyi nyandiko turayisobanukirwa neza twumvise ikiganiro kiri ku mpera.

Kuva mu mwaka w’2013 nibwo benshi batangiye kumva ko mu Rwanda, hari abaturage bafite ikibazo gikomeye cy’inzara Bivuga ko na mbere y’aho batari borohewe n’imibereho yo kubona ibibatunga. Kuva muri iyo myaka ine ishize, itangazamakuru, ryaba iryo mu Rwanda, ryaba iryo mu rwego mpuzamahanga, ryagaragaje icyo kibazo, mu duce tunyuranye, mu burasirazuba, nka za Rwinkwavu, kayonza n’ahandi, ndetse na tumwe mu duce tw’amajayaruguru no tw’amajyepfo, abaturage bagaragaje impungenge cy’iyi nzara batari bafitiye icyizere ko izashira vuba, ari na yo mpavu bamwe bayise, NZARAMBA, kuko babonaga ko izamara igihe kirekire, abandi bayita warwaye ryari bitewe n’uko aho yageze yazahazaga abato n’abakuru ubabonye ntabatandukanye n’indembe z’abarwayi.
Iki kibazo cyahumiye ku mirari bitewe n’uko hari abategetsi bahakanye ko nta nzara iriho, abandi ikibazo bakagiha urw’amenyo bavuga ngo ni amapfa si inzara nk’aho amapfa yo adateza inzara. Koko rero, hari aho iyo nzara yateye biturutse ku zuba ryacanye, bigakubitiraho ni uko abaturanyge bari babatse ibishanga nyamara ari byo bayabagobokaga mu bihe by’izuba rikabije.
Ikibazo cy’inzara nticyatewe gusa n’izuba tyisnhi, ahibwo byanaturutse ku miterere ya politiki y’ubuhinzi mu Rwanda idaganisha ku ngamba nyazo zo guteza imbere ubuhinzi, umuntu yatanga urugero rwo gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe, no kuba nta kigo cy’ubushakashatsi gifite ubushobozi bujyanye n’iby’ubuhinzi ngo kigire uruhare nyarwo mu kubuteza imbere, kwaka abaturage ibishanga, n’ibindi, biri mu byo tubaza umutumirwa wacu uri mu ishyirahamwe ryabikozeho ubushakashatsi. Mushobora gusoma ibikubiye muri ubwo bushakashatsi bwashyizwe ku rubuga: nzaramba.org
Abatumirwa ni:
Rene Claudel Mugenzi ni umuhuzabikorwa wa
GlobalCampaign for Rwandans’ Human Rights
Jean Ngendahimana  ni umunyamakuru wavuye mu Rwanda mu w’2014 ari mu Budage, aho yakomereje itangazamakuru. Yakoze kuri Radiyo « Amazing Grace » 
« Isango », akaba yaranashinze ikinyamakuru kitwa ku « mugaragaro.com », hari n’umunyamakuru Egide Gatsinzi Turinimana, wandika muri « Jambo news », mbere akaba yarakoze kuri « Radio Ishingiro » na Radiyo « Salus »