Partager/Share/Sangiza

Tariki 30/07/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Tariki ya 29 Nyakanga 2017 i Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba, mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, ari we Jenerali Paul Kagame, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Bernard Mukuza, Perezida wa Sena muri iki gihe, yamuvuze ibigwi n’imyato, yemeza ko ari umugabo, ngo utavangura, utareba inyungu ze, ngo uhubwo ushyira imbere inyungu z’igihugu. Bernard Makuza yemeje ko Paul Kagame ari we u Rwanda rukesha ibikorwa byose. Ku bw’ibyo, yasabye ko yanategeka izindi manda eshatu; ni ukuvuga manda y’imyaka irindwi kongeraho manda zindi ebyiri z’imyaka itanu itanu.

Bamwe mu bitegereza ibibera mu Rwanda, basanga ibi ari ukwihakirwa, kuko Bernard Makuza yari muri MDR, yasheshwe n’ubutegetsi buriho muri iki gihe, ahagana mu w’2003 habura gato ngo habe amatora ya Perezida wa Repubulika, nyamara icyo gihe Makuza yari Minisitiri w’intebe. Icyo gihe ari mu batewe ubwoba, ashinjwa gushyigikira ishyirahamwe ryitwaga « Itara » na ryo ritarebwaga neza n’ubutegetsi; ibi yabikize akomye yombi, amaze no kuvugira imbere y’Intekonshingamategeko ko nta wundi ashyigikiye uretse Jenerali Paul Kagame.