Ndikumana Hamad Katauti na Bonaventure Hategekimana batabarutse mu gihe kimwe
16/11/2017, Jean-Claude Mulindahabi
Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana ku buryo butunguranye buri bucye ari kuwa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017. Bonaventure Hategekimana « Gangi » wari umaze iminsi arwaye na we yitabye Imana uwo munsi. Aba bagabo bombi babaye abakinnyi bakomeye cyane mu mupira w’amaguru. Bombi bakiniye ikipe y’igihugu « Amavubi ». Katauti yanabaye kapiteni w’Amavubi. Katauti ari mu bajyanye Amavubi mu gice cya nyuma cy’igikombe cy’Afrika CAN mu w’2004. Yakinnye mu Mavubi hagati y’umwaka w’2008 kugeza mu w’2011. Katauti yakiniye ikipe ya Rayon Sports, ndetse yatabarutse yari asigaye ari umutoza wayo wungirije. Yatabarutse afite imyaka 39 gusa.
Bonaventure Hategekimana wari uzwi cyane ku izina rya Gangi yakinye mu makipe menshi kandi akomeye. Kimwe na Katauti na we yakinaga mu bakabiri kandi yakinnye no mu ikipe y’igihugu. Amapipe yakinnyemo ni APR FC, Rayon Sports, Police FC, Atraco, Kiyovu Sports, Mukura VS, Espoir, Marines, Etincelles, AS Muhanga FC na Musanze FC ari nayo yasorejemo.
Amwe mu mafoto ya Katauti Hamad Ndikumana:





Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.