Partager/Share/Sangiza

21/06/2018, Ubwanditsi

Mu ijoro ryo kuwa 19 rishyira uwa 20 Kamena 2018, abitwaje imbunda bagabye igitero mu mudugudu wa Rwerere, umurenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Iyi ni inkuru irambuye ikubiyemo inkuru zindi ngufi zahurijwe hamwe kuri iki gitero, iyi nkuru inaherekejwe n’isesengura ry’abantu banyuranye. Biravugwa ko abateye bavuye mu Burundi bagaca muri Nyungwe. Abateye bashimuse ababatwaza ibyo basahuye, nyuma barekura bamwe, abandi barabagumana ndetse ngo hari n’umukobwa umwe bagumanye. Hishwe abantu babiri barimo Anathole Maniraho wari umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashyuri yisumbuye rwa Nyabimata, n’umusore ukiri muto. Polisi itangaza ko hakomeretse abantu batatu.

Muri « vidéo » musanga munsi hano, murumva icyo Polisi y’u Rwanda ivuga kuri icyo gitero. Murumva ubuhamya bw’abaturage ba Nyaruguru basobanura icyo abagabye igitero bababwiye. Muranumva isesengura ry’abantu bakurikiranira hafi ibibazo by’u Rwanda; muri bo hari Emmanuel Senga, Faustin Rukundo, …