Partager/Share/Sangiza

22/09/2017, Emmanuel Senga

 

P.Kagame na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente.

Amateka ya vuba aha y’u Rwanda yaranzwe n’ingoma eshatu zasimburanye: iy’ubwami yarangiye kuri 28/01/1961, Repubulika ya mbere n’iya 2, zombi zagejeje ku itariki ya 4 Nyakanga 1994, hanyuma n’indi umuntu atamenya uko ayita, kuko abayiyoboye barimo kurwana intambara yo gusibanganya ibiranga Repubulika. Demokarasi yo barayiciye, ngo bafite demokarasi y’ubudasa, kugeza ubu nta muntu wari wasobanura ingengabitekerezo y’iyo demokarasi.

Ariko muri iyi mihindagurikire yose, gusoza igice cy’ubutegetsi abanyarwanda binjira mu kindi byaranzwe n’imivu y’amaraso. Ni ko byagenze muri za 1959-1962, mu gihe cya Revolisiyo n’Ubwigenge bw’u Rwanda. Muri iki gihe ni ho abari mu bwoko bw’abatutsi bahohotewe, bamwe baricwa, abandi barahunga.

Isoza rya Repubulika ya mbere na ryo ryatanze ibitambo by’abiswe abanyendunga bishwe ku bwa Habyarimana ndetse n’imvururu zaranze icyo gihe zihereye mu mashuri, aho abanyeshuri bo mu bwoko bw’abatutsi bayirukanywemo kimwe n’abakozi b’abatutsi.

Ingoma yaje nyuma y’iya Habyarimana, yo yabaye agahebuzo mu kumena amaraso kugeza n’ubu rukigeretse, ikaba iyamena mu moko yose. Ariko se ibintu nk’ibi ntibishobora guteganywa mu rwego rw’ubutegetsi, kuko bigaragara ko haba hari ibimenyetso bitihishira?

Amateka y’u Rwanda yisubiramo iyo hagiye kuba impinduka, ariko nta cyo byigisha abafite ubutegetsi.

Ni iki kigaragara iyo ubutegetsi bugiye guhinduka mu Rwanda? Hari ibimenyetso bitajya bibeshya iyo ibi bigiye kuba, muri byo hakabamo: kujujubya abanyarwanda muri rusange, kubangamira itangazamakuru, gushotorana n’abaturanyi,  gutera ubuhunzi no gushaka ibyitso by’abanzi. Ibi ni ibimenyetso bisanzwe buri muntu wese abona, ariko igitangaje ni uko nta muntu ufata iya mbere ngo abihagarike cyangwa asuzume icyakorwa ngo byo kugeza igihugu mu mage.

Icyo gihe ni icyo u Rwanda rugezemo ubu. Koko rero ubu abaturage barajujubywa mu buzima bwabo busanzwe: imisoro, mutuweli, ibika by’ubudehe, kurandurirwa imyaka, guteranya abavandimwe, gufungira ubusa , kwica n’ubuhunzi, ibi byose turabibonesha amaso, ariko ubutegetsi bwo bukinga ibiganza mu maso yombi ngo butagira icyo bubona, kandi buzi neza ko ari bwo bugiye kurangira.

Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe ku munsi w’irahira rye.

Imikorere nk’iyi igaragaza ko nta bajyanama bakikije utegeka u Rwanda,  kuko iyaba bari bahari bakagombye kumwegera bakamwereka ibimenyetso simusiga , kuko ari we , ari na bo iki kibazo ni icyabo, kuko kizabagiraho ingaruka, rimwe na rimwe zikabahitana. Kudashaka kugira icyo bakora ngo bahagarike impinduka mbi zabaho, bisa  no kwiyahura.

Izo ngaruka ziragenda zigaragara buhoro buhoro. Ubu abategetsi b’u Rwanda bafite impunzi zizengurutse u Rwanda muri Afurika yose, utavuze iziri mu mahanga. None se abo bategetsi bakeka ko icyo kibazo cy’ubuhunzi kizakomeza kubaho ubuziraherezo? Byaba ari ukwibagirwa vuba, kuko na bo babaye impunzi.

Leta irafata igafunga abatavuga rumwe na yo: abo ni Diane Rwigara n’umuryango we, abari mu mashyaka atavuga rumwe na FPR, ngo ibarega gushyigikira imitwe ishaka gutera u Rwanda, abo ni abayoboke ba FDU Inkingi na PDP Imanzi. Iki ni cya gihe cy’ibyitso cyabanjirije igitero cya FPR muri 1990. Nubwo nta bimenyetso Leta yari yagaragaza, ariko igomba kumva ko igomba guterwa, kuko na yo ni ko yahinduye ibintu. None se itekereza ko Kagame wivugiye ko nta bundi buryo ngo bamuvanaho, atekereza ko abantu bazaza bamanitse amaboko, bavuga ishapule barangiza bagatega amajosi ngo ayakoresha icyo ashatse? Cyangwa atekereza ko bazibera mu mahanga bakamureka agakomeza akajujubya abanyarwanda? Byaba ari ukwibeshya cyane. Mu by’ukuri icyakagombye gukorwa kiroroshye: yari akwiye gukingura amarembo ku bana bose b’u Rwanda bagataha; abafite ibitekerezo binyuranye n’ibye bakabishyira ku meza bikaganirwaho, ari byo kwemera amashyaka n’amashyirahamwe akorera hanze, cyangwa ayanze kwandikwa ari imbere; na ho ibyo abeshya amahanga ngo abanyarwanda bose bakunze ubutegetsi bwe, na we arabizi ko ari ukwikirigita agaseka. Ariko muri ibyo byose ikibabaje ni uko imitekerereze nk’iyi iba izarangira habaye ibitambo byinshi.

None niba koko muri kiriya gihugu hakiri abantu bareba kure, bashobora kuba batekereza kandi bakajya inama, kuki batabona ko ibihe bajyanamo igihugu ari ibihe bibi, bigana neza neza muri 1990? Ikibabaje gusumba ibindi ni uko babibona, ariko bagatinya kubibwira nyiri ubwite ngo agire icyo akora, bityo arinde igihugu ayo marorerwa, kandi na we akize ubuzima bwe? Ndabizi agira igabo, ariko hari benshi bari bafite igabo riruta irye batabashije kwirinda intambara zanabahitanye. Ibi ni byo nita ko amateka yisubiramo, abantu bayarebera bakinumira.

Sinari ngambiriye kwandika birebire, kuko buri ngingo muri izi navuze yakwandikwaho igitabo, icyari kinzinduye ni ukurasa akambi k’urumuri ngo nibutse ko hakiri ibyakorwa, kandi byiza tugatunganya igihugu cyacu tutagombye kumarana. Ahasigaye abashinzwe imitegekere y’igihugu bazahitamo niba bashaka igihugu gitekanye, cyangwa niba bashaka intambara. Gutinya kubivuga si cyo gisubizo cyiza; kubivuga, abantu bakabyumva, bakabyitaho ni imwe mu nzira yo gushaka ibisubizo birambye. Aha rero ni ho abanyarwanda bategereje, ni na ho bazapimira ubushobozi bw’ ubutegetsi wumva batoye kuri 98%. Icyo abanyarwanda basonzeye ni amahoro, kwirirwa uteza ubwega ngo hari abanzi bashaka kukwinjirana, wakagombye no kwerekana niba atari abanyarwanda bashaka kugaruka mu rwababyaye, kandi ukanerekana aho uvana ububasha n’ubushobozi bwo kugira abo wemerera n’abo wangira kuba mu Rwanda. Ni ibintu byoroshye kumva ndetse ntibikeneye impamyabushobozi z’ikirenga muri Politiki no mu mibanire y’abantu.