Partager/Share/Sangiza

03/11/2017, Clara Simbi

Muri iyi minsi inzego zishinzwe umutekano i Bugande zataye muri yombi abantu barimo na Sergent René Rutagungira wahoze mu ngabo za RDF, bakekwaho kuneka no guhungabanya umutekano w’abanyarwanda bahungiye muri iki gihugu. Ibi binakubitiraho ko hari abanyarwanda bagiye bashimutirwa Uganda bakajyanwa mu Rwanda.

Mu ngero umuntu yatanga hari nk’urwa Liyotona Joel Mutabazi (wigeze kuba mu barindaga P.Kagame), wari warahungiye Uganda ndetse afite ibyangombwa by’impunzi, nyamara akaba yarashimutswe afungirwa mu Rwanda, aho yakatiwe gufungwa burundu mu w’2014.

Charles Ingabire na Lt Joël Mutabazi

Urundi rugero rugaragaza ihohoterwa ry’abahungira cyangwa ry’abatishimiwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakajya kuba i Bugande, ariko bakahagirira amakuba atewe n’aboherezwayo kujya kubahiga, ni rw’umunyamakuru w’umunyarwanda Charles Ingabire w’ikinyamakuru « Inyenyeri » akaba yarishwe arasiwe mu mujyi wa Kampala mu w’2011.

René Rutagungira na Frank Gashumba bari mu bashorewe na polisi ya Uganda

Abategetsi b’Ubugande batangaza ko bagiye gukora isuku mu nzego zabo kuko babona zari zarinjijwemo imikorere mibi iterwa n’abo bantu bishora mu bikorwa byo guhohotera abandi. Ibi byateye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Umunyamakuru Didas Gasana, akaba n’impupuke mu mategeko, ari no mu bsobanukiwe n’imibanire y’ibi bihugu akagira n’ubumenyi kuri politiki yo muri kariya karere. Didas Gasana asabanura ko atari ubwa mbere u Rwanda na Uganda barebana nabi, ariko ko kuri iyi nshuro bigiye ku kigero kiruseho. Aremeza ko aho bigeze, Perezida Museveni yahisemo inyungu ze kuruta icyari ubucuti na P.Kagame. Birashoboka ko Museveni na we ari ku gitutu cy’abamubaza impamvu hari abahohoterwa ku butaka bw’igihugu ayobora, kandi bamwe mu bakora iryo hohotera, baturuka mu Rwanda. Birashoboka ko na we arambiwe kubona urugomo runakorwa n’abaturanyi. Birashoboka ko asanga amahanga yose agaya cyane ihohoterwa nka ririya, bigatesha isura Uganda, ibyo kandi akaba asanga bitakiri ibyo kwihanganirwa ngo abisimbuze umunezero w’uwo babanye mu ishyamba. Mu kiganiro Didas Gasana yatanze kuri Radio Itahuka, yasubije ibibazo binyuranye yabajijwe n’umunyamakuru Serge Ndayizeye. Munsi hano mwakumva uko bimwe mu by’ingenzi abisobanura:

Ibinyamakuru bitandukanye, cyane cyane iby’i Bugande byakoze inkuru zerekana ko iki kibazo cy’abaneka bakanahungabanya umutekano w’abantu i Bugande kandi bamwe baturutse mu Rwanda bishobora guteza umwuka mubi cyane hagati y’ibi bihugu bitagaruriwe mu maguru mashya.

Hari abasanga Uganda yaratinze cyane kwita kuri iki kibazo kuko hari benshi baharenganiye, nk’uko twabibonye mu ngero ariya hejuru. Ibikorwa bibi rero byo muri  urwo rwego bimaze igihe, ariko uyu munsi Uganda yiyemeje kubihagurukira, uretse ko abantu bavuga ko bibaye intandaro y’ikindi gitotsi hagati y’ibi bihugu.

Biravugwa ko nyuma y’itabwa muri yombi ry’abo bantu i Bugande, barimo na Frank Gashumba, ibi binyamakuru byemeza ko yakoranaga n’abategetsi b’u Rwanda, kongeraho n’uriya René Rutagungira wahoze mu gisirkare cy’u Rwanda, hari abagande bakoraga mu Rwanda, ubu bakaba birukanwe ku kazi. Muri iyi minsi, abagande bari mu nzego z’umutekano bakekwaho gutezuka bagaterera agati mu ryinyo ku ihohoterwa ryakozwe, na bo bashobora kubiryozwa kuko Perezida Museveni n’ibyegera bye bahagurukiye ikibazo.

Ikibazo gikomeye hagati y’u Rwanda na Uganda cyaherukaga ubwo ingabo z’ibihugu byombi zarwaniraga i Kisangani muri Kongo hakagwa abasirikare ba Uganda muri Kanama 1999 no muri Kamena 2000. Icyo gihe, « Groupe Justice et Libération » ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu rikorera i Kisangani ryavuze ko haguye abasaga 1000 na ho abandi 3000 barakomereka.

Description de cette image, également commentée ci-après

Kuva tariki ya 5 kugeza kuya 10 Kamena 2000, habaye imirwano ikomeye hagati y’abasirikare ba Uganda n’ab’u Rwanda. Ni intambara yiswe « intambara y’iminsi 6 ». Ku ifoto hariya murabona ko hashyizwe icyapa cy’urwibutso rw’iyo mirwano itari isanzwe. I Kisangani, kimwe n’abariyo icyo gihe ngo ntibashobora kwibagirwa ubukana bwaranze iyo mirwano. Icyo gihe ngo harashwe ibisasu bikomeye byo mu rwego rwa « obus » birenga 6600.