Partager/Share/Sangiza

23/04/2018, Christian Murokore

Tariki ya 20 Mata 2018, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasihoye raporo igaragaza ihungabanywa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda, ahanini mu mwaka wa 2017. Iyi raporo ivuga ko mu Rwanda hari  abicwa, ababurirwa irengero, abafungirwa ubusa, abahimbirwa ibyaha, abafungwa bibangikanye n’amategeko, guterwa ubwoba ku buryo ntawutinyuka kuvuga icyo atekereza iyo asanze kitari bushimishe abategetsi n’ibindi. Ikibazo abantu bakomeje kwibaza n’ingaruka zikurikira raporo nk’iyi. Si ubwa mbere hasohoka raporo ivuga ku mikorere mibi y’ubutegetsi bwo mu Rwanda, kugeza no ku bikorwa by’ubwicanyi, ariko ibikorwa kugira ngo ubwo butegetsi bukosorwe cyangwa busimbuzwe ubutegetsi nyabutegetsi, ni cyo cyayoberanye. Ariko nk’uko mu nkuru mperuka kwandika mfatanyije na Clara Simbi, abanyamahanga si bo bazaganisha u Rwanda mu nzira nziza, si bo bazaganisha ubutegetsi ku miyoborere inogeye abanyagihugu, ahubwo bizakorwa n’abanyarwanda ubwabo. Ariko, no kuba amahanga abona neza ko ubutegetsi budakorera inyungu z’abanyarwanda, ni ukuvuga ko abanyarwanda babizi kurushaho. Ibi rero ni na byo bituma, abantu bavuga ko byanze bikunze, igihe kizagera abanyarwanda bagahitamo kuyoborwa n’abafite ubushake bwo kuyobora neza igihugu.

Mwakumva muri make ibikubiye muri iyo raporo, uko byasobanuwe na Radiyo Ijwi ry’Amerika, amashusho ategurwa na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi: