Partager/Share/Sangiza

Tariki 15/08/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Demokarasi ari bwo burenganzira bwo kwishyiriraho ubuyobozi bukorera abaturage, akaba ari na bo babuhindura iyo bashatse ubwiza kurushaho, Urugaga mpuzamahanga ruharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu FIDH, bwatangaje muri uku kwezi kwa munani gishize ko mu Rwanda iyo demokarasi yagwatirijwe cyangwa yagizwe nk’indagizo. Ibi rero bikubiye muri raporo irambuye nyuma yo kwitegereza uko imyiteguro y’amatora yagenze, harimo n’uburyo bamwe bemerewe kwiyamamaza, abandi ntibemererwe. uri iyi rapport FIDH yerekana ukuntu FPR ishyaka ririr ku butegetsi yikubiye ikanagundira ubutegetsi ikongeraho no kwikubira ubukungu bw’igihugu.

Iyi raporo yerekana ibyazambye mu nzego zose: FIDH yrerekana ikibazo cy’uko ubutegetsi bushaka kwerekana ko hari iibikorwa by’iterambere ariko rikaba rikorwa rititaye ku bikorwa by’ibanze, urugero ni nka birya byo kubaka inzu y’akataraboneka ya miliyari nka 200, ikenerwa rimwe mu kwezi cyangwa muri abiri, nyamara uzi neza ko ko abaturage batagira ingano bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza. FIDH igaruka kuri ya poltiki yo mu Rwanda yahatiye abaturage hirya no hino guhinga igihingwa kimwe kidashobora kubatungira imiryango, ahibwo bikabaheza mu bukene no kubagabiza inzara.

Ikibazo cy’imiturire aho bamwe basenyerwa ku maherere, abantu baribuka ukuntu Assinapol Rwigara amaze kwicwa yanasenyewe kandi umuryango we urimo werekana impapuro zihamya ko inzu yari yakurikije amategeko yose. Aha umuntu yanavuga ko uhagarariye umuryango w’ibihugu by’iburayi Michael Ryan, ubwo yabonaga ubutegetsi bwo mu Rwanda busenya inzu ya Tadeyo Musoni umuhungu wa Ndamage, Amb Ryan yavuze ko isenya nk’iryo aheruka kuribona muri Siriya kubera intamabra n’amakimbirane bihari. Uretse abo hari n’abandi baturage bagiye basenyerwa bagasigara batagira aho kwikinga.

FIDH igaruka ku miterere y’ubutegetsi bwa Jenerali Paul Kagamé aho yerekana ko guhindura Itegetegekonshinga hagamijwe ko yarenza manda ebyiri zari zisanzwe mu itegeko ko icyo gikorwa ubwacyo ari coup d’Etat yakorewe Itegekonshinga. Uyu muryango werekana ko ubutegetsi bumaze imyaka 23 buhutaza abaturage kandi bunaga mu kagozi abazamuye ijwi batavugarumwe na bwo mu rwego rwa politiki. Aha umuntu yakwibutsa ko mu w’2012 Intekonshingamategeko y’ibihugu by’i Burayi yashyize ku rutonde Mme Victoire Ingabire, Deo Mushayidi na Me Bernard Ntaganda na we wari ugifunze muri icyo gihe, uko ari batatu bari ku rutonde rw’imfungwa za politiki zikwiye igihembo cy’abaharanira amahoro n’ubwisanzure mu bitekerezo.

FIDH yerekana ko FPR yikubiye ubutegetsi ku buryo n’amashyaka yitwa ko akorana na yo asa n’ayigaragaiye by’umuhango no kuyikiriza gusa. FIDH ikabigaragaza itanga n’urugero rw’ukuntu mu matora aheruka, ayo mashyaka yateye hejuru avuga ko ashaka Jenerali Kagamé mu gihe n’ishyaka rye ryari ritaramwimika.FIDH ivuga rero ko urubuga rwa demokarasai rufunze, bityo n’iterabwoba ry’ubutegetsi bw’igitugu bigatuma n’urengana adatinyuka kuzamura ijwi ngo atabizira. Imiryango yitwa ko itagengwa na Leta, (socitété civile), ikorera imbere mu gihugu ihitamo guhumiriza ntivuge ibitagenda yanga ko yagirana ibibazo n’abategetsi bo hejuru.

FIDH ivuga ko ibi ari na ko bimeze mu itangazamakuru, aho birinda kuvuga icyo aro cyo cyose kidashimishije abategetsi bakuru. Urebye, abo banyamakuru bamaze kubona icyo abagiye bafungwa bazize, icyo abishwe bazize, bityo n’iyo ari amakuru bakagombye gutangaza, bayagendera kure ngo batagenzwa nk’abo bandi. FIDH igasoza isaba Leta y’u Rwanda kwisubiraho igakosora ibyo bintu byazambye, ndetse ikanasaba n’imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitera inkunga u Rwanda gushyira igitutu ku bategetsi b’ubu kugira ngo boroshye ingoyi kandi bareke buri munyarwanda yishyire yizane mu gihugu cye.