Partager/Share/Sangiza

06/10/2017, Ubwanditsi

Ibumoso ugana iburyo: Anne, Diane na Adeline Rwigara imbere y’urukiko

Mu nkuru mushobora kumva no kureba mu mashusho, umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wa Radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA), wari mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ahatangijwe urubanza rw’abo kwa Rwigara, aratangaza ko hari abantu benshi ku buryo batabashije kwinjira, kandi na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakaba bagiye kurukurikira. Abaregwa (Diane, Anne murumuna we na mama wabo Adeline Rwigara basobanuye ko batahawe uburyo bwo kubanza kuvugana n’umwavoka; bityo bavuga ko basanga guhita baburana byaba ari ukubafatirana. Urubanza rwasubitswe. Mwakumva uko umunyamakuru asobanura byari byifashe: