Partager/Share/Sangiza

04/02/2018, Ubwanditsi

Kugeza ubu, abanyarwanda ntibavuga rumwe ku bintu bireba Amateka y’igihugu cyabo. Kugeza ubu abageze ku butegetsi bayavuga uko bishakiye, bakayandika mu nyungu zabo, bakanayigisha abatayazi hagamijwe kumvikanisha ibihuye gusa n’ibyifuzo by’abafite mu biganza ubwo butegetsi. Hari n’abategetsi babugeraho bagashaka kuzimangatanya bimwe mu biranga Amateka cyangwa se no kuvanaho ibyahozeho hagamijwe kubyibagiza ku mpamvu bafitemo inyungu bwite z’ubwibone. Aha rero hari n’ikibazo cyo kumenya niba mu gihe Aamteka y’u Rwanda atarumvikanwaho n’abenegiguhu, niba byakoroha kugena intwari z’igihugu ku buryo butabera cyangwa butarimo kwirengagiza zimwe muri zo.

Muri iki kiganiro turumva ibitekerezo by’umwanditsi w’ibitabo François Munyabagisha ndetse n’ibitekerezo bya Emmanuel Senga umwe mu bagize LECP (Liberté d’Expression Culture et Paix). Abanyamakuru muri iki kiganiro ni: Ismaïl Mbonigaba wo muri VEPELEX na Jean-Claude Mulindahabi wo muri LECP: