Partager/Share/Sangiza
Sarkozy yakira Kagame i Paris

3/20/2018, Emmanuel Senga.

@sebusenga

Iki gikorwa cyo kugeza uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Nicolas Sarkozy,  imbere y’ubucamanza, gifite intangiriro yacyo muri 2013, ubwo hari hamaze gusakara inkuru  ko Kadhafi yaba yarahaye Nicolas Sarkozy miliyoni 50 z’amayero zo kumufasha kwiyamamaza muri 2007, nk’uko bivugwa n’abagize umuryango wa Kadhafi. Iyi nkuru yavuzweho byinshi, Nicolas Sarkozy abihakana, ariko ari na ko hagenda hagaragara abamushinja kuba yarakiriye ayo mafaranga. Umwe mu bakunze kumushinja kandi yemeza ko abifitiye ibimenyetso ni Ziad Takiéddine, umwe mu baturage w’umunyalibani ufite ubwenegihugu bw’ubufaransa, kandi akavuga ko yihagarariye ubwe ku ihererekanya amafaranga hagati ya Kadhafi na Nicolas Sarkozy, ko yabashije  kugeza kwa Nicolas Sarkhozy, wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu icyo gihe, amavarisi 3 arimo nibura miliyoni 5 z’amayero.  Ubu ni ubuhamya bwe:

Ubuhamya bwakunze kwigizwayo kugeza mu itora ry’amajonjora riheruka mu Bufaransa, ubwo Sarkozy yari abajijwe niba yarakiriye koko amafaranga ya Kadhafi, we yabiteye utwatsi avuga ko batari bakwiye gutinda ku bivugwa na Takiéddine wigeze gufungwa, nk’aho gufungwa bimubuza kubona ibyo yabonye. Iyi nta ngingo irimo.

Kuba guhera uyu munsi (20/3/2018) yatangiye kubazwa by’ibanze, bivuga ko ubugenzacyaha bufite dosiye bwizeye ko yuzuye, ifite ibimenyetso bihagije kugira ngo Nicolas Sarkozy atumizwe atange ibisobanuro. Twibutse ko iki gice cya mbere cy’ibazwa kimara, hagati y’amasaha 24-48, mbere y’uko ubugenzacyaha bugeza ubazwa imbere y’ubucamanza cyangwa akarekurwa.

Icyo twakwibaza turamutse duhagarariye aha, ni ugushimira ibihugu bigendera ku mategeko kandi  bifite demokarasi, ko nibura byo bidatinya abiyita ibifi binini. Mu Rwanda Kagame atabishatse nta cyegera na kimwe cyafatwa, ureke we rero, kuko yiyumva nk’uri hejuru y’amategeko; mu gihe mu Bufaransa n’uwabaye Perezida kugeza vuba aha, ajyanwa mu bugenzacyaha agatanga ibisobanuro. Iki ni ikintu dukwiye gushaka kugira ngo tuzagere igihe tugira igihugu kigendera ku mategeko, aho abantu bose abareba kimwe.

Tukivuga Kagame na Sarkozy, turibuka ko hatari hashira amezi agera kuri atatu akubutse mu Rwanda, aho bimwe mu bitangazamakuru byiteye hejuru ngo Sarkozy aragenzwa no gushyigikira ishoramari mu Rwanda. Ikibazo umuntu ahita yibaza ni ukumenya niba Sarkozy uko agenda amanuka muri politiki y’Ubufaransa, hari aho bigaragara ko agihuye n’ishoramari? Dushobora guhamya tutibeshya ko iyo atari yo mpamvu yajyanye Sarkozy mu Rwanda, kubera ko mu ishyaka rye, na ho batangiye kumwigizayo, kandi akaba atari iki gihe yabera abashoramari iteme ryo kwambukiraho bajya mu Rwanda. Impamvu ni ukuyishakira ahandi.

Biranoroshye kumenya, iyo umuntu yitegereje uko Sarkozy yihutishije kwicwa kwa Kadhafi, bamwe bemeza ko yabikoze kugira ngo asibanganye ibimenyetso by’izo miliyoni z’amayero yari yaramuhaye yiyamamaza ku ruhande rumwe, ku rundi ruhande ariko tukibuka uko Kagame ari we muperezida w’umunyafurika waciriye Kadhafi urubanza rwo gupfa, atitegereje akamaro Kadhafi yari afitiye Afurika, n’ibyo yaharaniraga by’Afurika yunze ubumwe. Iyo wegeranyije izi mpurirane zombi  wumva neza umubano uri hagati ya Kagame na Sarkozy. Gusa rero ikibazo uyu mubano ubyutsa ni ukwibaza niba Kagame ajya atekereza ko ruriye abandi rutamwibagiwe?  Nta bucuruzi cyangwa ishoramari birimo, ahubwo ni umubano ushingiye ku manyanga. Ayahe? Ntazatinda kumenyekana.

Hari ubwo Kagame akunda gusetsa no kwishongora ngo kubera ko yiyumva nk’uwahagaritse jenoside, ko ngo afite ubudahangarwa bwose bwo kuzakwepa inkiko zose. Nyamara ni ukwibeshya, kuko ibyo yakoze bitangiye kugenda byigaragaza. Usibye abanyarwanda bazi neza uko yishe abantu, byaba mu gihe cy’intambara ya 1990-1994, byaba abagiye bicwa mu minsi ya vuba, ndetse n’abagenda bagaragazwa n’imanza zirimo kuba hirya hino (mu Buholandi, mu Bufaransa, mu Bubiligi…) aho bigenda bigaragara ko yagize uruhare rimwe ruziguye, ubundi rutaziguye mu mpfu z’abanyarwanda n’abanyamahanga, ngira ngo yari akwiye kwitonda.

Impamvu atazacika ubutabera ni izihe? Mbere na  mbere nava ku buperezida, azaba abaye rubanda nk’abandi bose. Kabone n’iyo yaba afite amafaranaga angana iki ntibizamukingira gukurikiranwa n’inkiko. Ntazibeshye ngo ntawe uzashobora kumurega mu Rwanda, kuko aho yaregwa hose yakurikiranwa. Hari abanyamahanga biciwe mu Rwanda, ababo bafite uburenganzira busesuye bwo gushoza imanza ku wabiciye uwo ari we wese. Hari imiryango mpuzamahanga yatakaje abantu batagira ingano, ariko kurusha ibindi, hari abanyarwanda yiciye ababyeyi, abavandimwe bose bategereje icyo gihe. Gukomeza kwizirika ku butegetsi bizagira ihererezo, kandi umunsi iryo herezo ryaje no kuregwa no kuburana bizaba bitangiye. Sinzi rero icyo yumva kizabitangira. Nubwo ubu abanyarwanda bamubeshya ngo bamuri inyuma kugira ngo atabamara, ariko hari igihe kizaza n’uwahekwaga akigenza. Ubu haracyariho ya mvugo ngo uko uzamuka mu butegetsi, abaturage babigufashamo, wazamuka bagakomeza bagasimbiza; ariko iyo utangiye kumanuka hama bagutsindagira hasi. Iri ni ihame, kandi na Kagame ararizi, kuko ntawe ujya arica ku ruhande.

Haracyari kare ngo tumenye icyo ubugenzacyaha bwategetse Sarkozy, ariko rero ni hahandi niba icyaha cyarakozwe, urubanza ruzaba. Bityo rero kimwe n’abandi bose, abakora ibyaha, cyane byo kwibasira uburenganzira bw’ikiremwamuntu igihe kizagera na bo bacirwe imanza, kandi ntakizabibuza, kereka abantu bahanaguwe muri ibyo bihugu.