Noble Marara yasobanuye ko Polisi y’Ubwongereza yamwijeje kumurinda ngo kuko ahigwa bikomeye n’ubutegetsi bwa P.Kagame
13/03/2018, Ubwanditsi
Inkuru ya BBC kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018, ivuga ko iyi Radiyo y’Abongereza yaganiriye na Noble Marara wayisobanuriye ko polisi y’Ubwongereza yamusanze iwe ikamubwira ko ari guhigwa bikomeye n’ubutegetsi bwa P.Kagame. Noble Marara wahoze mu barindaga Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, ubu yahungiye mu Bwongereza kandi ngo si ubwa mbere ahuye n’icyo kibazo. Cyakora yabwiye BBC ko nta bwoba afite kuko ngo imurinze aho agiye hose. Noble Marara avuga ko ashobora kuba ari guhigwa bitewe n’amabanga menshi azi ku bari hejuru mu butegetsi.
Si ubwa mbere polisi y’Ubwongereza ibwira umunyarwanda wahahungiye ko ahigwa n’ubutegetsi bwa P.Kagame. Mu w’2011 polisi y’iki gihugu yaburiye René Claudel Mugenzi na Jonathan Musonera ndetse ibaha amabwiriza ajyanye no kwirinda ubwo bugizi bwa nabi.
Inkuru ya BBC Gahuzamiryango:
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.