Partager/Share/Sangiza

15/11/2020, Ubwanditsi

Mu kiganiro musanga munsi hano, Noël Yandamutso Zihabamwe arasobanura ikibazo cy’iburirwirengero ry’abavandimwe be baburiwe irengero ubwo polisi yabavanaga muri taxi bageze i Karangazi berekeza i Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba. Kuva icyo gihe, umuryango warashakishije kandi n’ubu ngo uracyashakisha nta makuru bafite y’aho baherereye, kuva tariki ya 28 Nzeli 2019 ubwo bafatwaga. Ku buryo burambuye mwakumva ibisobanuro mu kiganiro Zihabamwe yagiranye na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi.