« Nta mahitamo ubutegetsi bwa P.Kagame bufite uretse kubarekura » Depite Enoch Kabera
05/12/2018, Jean-Claude Mulindahabi
Kuri uyu wa kane tariki ya 06 Ukuboza 2018, ni bwo hasomwa imikirize y’urubanza ruregwamo Diane Rwigara na mama we Adeline Rwigara. Ubushinjacyaha bwo bwabasabiye imyaka 22. Hagati aho ibyo baregwa byose babihakana bivuye inyuma bagasobanura ko bazira ibitekerezo byabo bishingiye ku kunenga ibitagenda neza mu butegetsi bwa Paul Kagame.
Mu isesengura rya Depite Enoch Kabera, arasobanura ko hashize igihe uyu muryango ugaraguzwa agati bikomeye, ku buryo aho bigeze, ubutegetsi bwa Paul Kagame nta kindi bwari bukwiye gukora, ngo uretse kubaha amahoro bakiberaho, ngo kuko nta kibi butabakoreye.
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.