Partager/Share/Sangiza

26/09/2017, Clara Simbi

Nyakwigendera Alphonse Kabera yari Padiri kuva mu w’1979

Inkuru y’urupfu rwa Padiri Alphonse Kabera yamenyekanye mu gitondo. Nk’uko bimaze kuba akamenyero ku mbugankoranyambaga (réseaux sociaux), inkuru yihuse ikwira hose. Ariko, kumenya neza ukuri ku mpamvu z’urupfu ntibyari byoroshye, cyane cyane ko hari abatanga inkuru bafite ikindi bagamije kitari uguha abantu amakuru nyayo.

Twatelefonnye muri Katedrali ya Cyangugu nyakwigendera Padiri Kabera yabagamo,  mu mwanya mu masaa 16h30 batubwira ko kugeza icyo gihe hari hagikorwa isuzuma (autopsie) ngo hamenyekane neza icyo yazize. Uwo twavuganye kuri telefoni kandi twizeyeho amakuru ariko akaba atifuje ko twatangaza amazina, yatubwiye ko nubwo bategereje ikigiye kuva mu isuzuma, ariko ko aduhamirije ko abavuga ibyo kunigwa cyangwa guhotorwa ntaho bishingiye.

Koko rero, kubera ubwicanyi bumaze igihe bugararagara mu Rwanda, aho bamwe bicwa ku maherere, ku mbugankoranyambaga bisa n’ibyari byoroshye ko umuntu akora inyandiko uko abyumva, igahita ihererekanwa ako kanya nko guhumbya, kandi benshi bakabyemera uko byakabaye.

Nubwo, ubu twandika iyi nkuru isuzuma cyangwa igisubizo cyaryo kitarajya ahabona, ariko abazi neza Padiri Alphonse Kabera badusobanuriye ko yari anasanzwe yirwariye diyabete (diabète).

Amakuru twaboneye gihamya ni uko nta muntu bari bafitanye ikibazo, ndetse abo twabajije bazi neza uko kuri paruwasi (paroisse) hifashe, ngo nta mwuka mubi wari uhari nk’uko hari inkuru yacicikanye ibivuga.

Abazi neza Padiri Alphonse Kabera batubwiye ko yavutse mu w’1952. Ni ukuvuga ko yari afite imyaka 65 y’amavuko. Padiri Kabera yahawe isakaramentu ry’ubupadiri mu w’1979. Ni ukuvuga ko yari amaze imyaka 38 mu bupadiri.

Biteganyijwe ko Padiri Alphonse Kabera ashyingurwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Nzeli 2017 nk’uko iri tangazo ry’umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana ribivuga munsi hano.