Partager/Share/Sangiza

Tariki 18/09/2017, Ubwanditsi

Adeline Rwigara hagati y’abapolisi umunsi bamutwarana n’abakobwa be

Mu kiganiro yagiranye na BBC kuri uyu mbere tariki ya 18 Nzeli 2017, Siméon Ndwaniye, nyirarume wa Diane Rwigara, yasobanuye ko yaba Diane, Anne ndetse na mama wabo Adeline Rwigara bakomeje gushushubikanywa no kuburabuzwa buri munsi inzego za polisi zikabajyana mu gitondo ziakabagarura bugorobye ku buryo bariho mu buzima bubi cyane.

Siméon Ndwaniye, yemeza ko aba GP na bo bagicungacunga urugo rwo kwa Rwigara, ibi bikabatera kwibaza impamvu yo gukurikizwa abashinzwe kurinda Perezida P.Kagame. Ndwaniye avuga ko abo ba GP bahahora igihe cyose. Ndwaniye yabwiye BBC ko abapolisi babatwara mu masaa 10h00 za ùu gitondo ngo bakabagarura mu rugo mu ijoro mu masaa 2h00 igicuku kinishye niba bitakwitwa urukerera.

Inkuru ya BBC munsi hano: