Partager/Share/Sangiza

06/02/2021, Jean-Claude Mulindahabi

Gervais Condo, umunyamabanga mukuru w’Ihuriro nyarwanda RNC, aravuga ko impinduka nziza y’ubutegetsi izava ahanini ku bari imbere mu gihugu kurusha abari hanze. Nyuma y’imyaka irenga 10 RNC imaze yabajijwe aho igeze ihuriro n’impamvu y’amahari. Ni rimwe mu mashyaka yaranzwe no gucikamo ibice. Inshuro enye zose, abari baririmo, barisohotsemo barasezera, bashinga amashyaka yabo. Kubera iki kubumbira hamwe abarigize byabagoye? Ese icyo bamwe mu Rwanda bari biteze kuri iri shyaka, aho amaso ntiyaheze mu kirere? Uyu munsi barabasobanurira iki? Ni bimwe mu bibazo tubaza Gervais Condo, umwe mu bashinze iri shyaka.Ni mu kiganiro musanga munsi hano