Partager/Share/Sangiza

12/01/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Mu kwezi gushize nibwo itsinda rya LONI rishinzwe gukurikiranira hafi abafunzwe barengana, ryandikiye abategetsi b’u Rwanda ribasaba ko abasirikare batatu bafunzwe barengana bafungurwa. Abo ni Koloneli Tom Byabagamba, Jenerali Frank Mugambage na Sergent François Kabayiza. Impuguke za LONI ubu noneho zimaze gusobanura icyo zashingiyeho zisaba abategetsi b’u Rwanda kurekura bariya bagabo batatu: ngo bafunzwe bunyuranyije n’amategeko igihugu kigomba kugenderaho. Icya mbere ngo batawe muri yombi nta mpapuro beretswe zivuga icyo bafatiwe. Icya kabiri ngo barazira kuvuga icyo batekereza, nyamara Itegekonshinga ry’u Rwanda ryemera ko buri muntu afite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza.

Mushobora kubyumva munsi hano ku buryo burambuye mu nkuru ya BCC: