Partager/Share/Sangiza

16/02/2020, Ubwanditsi

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2020, abayobozi bo mu nzego zinyuranye z’u Rwanda, batangiye umwiherero i Gabiro. Ni ku nshuro ya 17, umwiherero nk’uyu ubaye. Mu ijambo yavuze atangiza uyu mwiherero, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku myitwarire ya bamwe mu bategetsi, ndetse yivugira n’impamvu zatumye abirukana. N’abo bivugwa ko beguye, ukurikije uko abisobanura, mu by’ukuri yivugiye ko ari we wabirukanye.

Yasobanuye impamvu abahoze muri guverinoma, Dr Diane Gashumba, Dr Isaac Munyakazi na Evode Uwizeyimana bavanywe mu myanya bahozemo. Ndetse yavuze ko hari n’abandi bashobora kuyivanwamo, mu minsi ya vuba.

P.Kagame yanagarutse ku kibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda. Biri mu ijambo riri munsi hano: