Partager/Share/Sangiza

10/03/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Mu ijambo yavuze atangiza umwiherero ubaye ku  shuro ya 16, Perezida Paul Kagame yagarutse ku mwuka mubi uri hagati ye n’ibihugu bituranye n’u Rwanda. P.Kagame yavuze cyane ku mubano mubi afite n’abategetsi ba Uganda. Yavuze ko atemera ibyo ibihugu nk’Afurika y’Epfo na Tanzaniya bimugiraho inama yo kuvugana n’abatavugarumwe na we , nka Jenerali Kayumba Nyamwasa n’abandi. P.Kagame yanavuze ku iyicwa rya Seth Sendashonga, avuga ku mucuruzi Tribert Rujugiro, n’ibindi. Umwiherero watangiye tariki ya 09 z’uku kwezi, uri kubera i Gako mu kigo cya girikare uzasozwa tariki ya 12 Werurwe 2016, uhuje abagize guverinoma, abahagarariye u Rwanda mu mahanga, abagize Intekonshingamategeko, abakuru b’ibigo bya Leta ndetse n’ibyigenga, abakuru b’ingabo na Polisi.