Partager/Share/Sangiza

25/03/2018, Ubwanditsi

Munsi hano, murahasanga « vidéo » ijyanye na ruriya ruzinduko rw’umunsi umwe. Ubwo yakiraga Paul Kagame Entebbe muri Uganda kuri iki cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018, Yoweri Kaguta Museveni yagaragaye nk’umuntu ufite ikibazo cy’ukuboko kuko kwari gupfutse nk’uwavunitse, ndetse n’igihe cyo kuramukanya na mugenzi we, ntibahanye umukono. Kagame yamuhereje intoki maze Museveni ntiyazakira ahubwo amukora gato ku kaboko n’undi abigenza nka we. Nta rugwiro rwagaragaye mu ndamukanyo nk’uko byahozeho hagati yabo. Iyo Museveni aza kuba adapfutse mu bujana n’igitambaro, benshi bari kwibwira ko ari ukwanga kumuramutsa bisanzwe kubera ibimaze iminsi bivugwa ku mubano wajemo igitotsi hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi.

Kagame na Museveni: hari abibaza niba kutaramukanya bisanzwe ari ukubera kuvunika ukuboko

Kagame na Museveni baraziranye bihagije. Uganda imaze igihe ita muri yombi abanyarwanda bakekwaho guhohotera cyangwa gushimuta abandi banyarwanda bahahungiye. Ibi, ubutegetsi bw’u Rwanda burabihakana. Nyamara, Uganda itanga ingero z’abahohotewe, hakanavugwamo Lt Joêl Mutabazi washimutiwe Uganda akajyanwa mu Rwanda kandi yari yarabonye ibyangombwa bya HCR muri Uganda. Abakuru b’ibihugu byombi bitwaye bya « kidiplomasi » no kurenzaho, bavuga ko ngo mu by’ukuri nta kibazo nyacyo kiri hagati y’ubutegetsi bw’ibi bihugu. Museveni yagaragaye nk’uwisanzuye nta mususu namba, mu gihe bitari bisesuye kuri mugenzi we uko yagaragaye afata ijambo, nubwo hari aho yanyuzagamo akamwenyura.

Museveni yifurije ikaze P.Kagame agira ati: karibu iwanyu, mu gihugu cyawe, haba mu mvugo ishushanya haba ndetse no mu kuri. Museveni yavuze ko ikintu cyari cyarabuze ari ukuvugana hagati y’inzego zose z’ibihugu byombi, haba iz’ubutasi ndetse n’iza guverinoma. Ati: « kubona koko n’abaminisitiri babiri badashobora gufata telefoni ngo bavugane, bashakire hamwe ahari ikibazo cyangwa ibintu bidasobanutse! Ati: « ubu koko hashyirweho amahugurwa y’uburyo bwo kuvuganira kuri telefoni »? Museveni yavuze ko mu nta kibazo nyacyo kiri hagati y’ibihugu byombi. Museveni yakoresheje imvugo irimo no gusetsa nk’uko asanzwe kuva kera.

Museveni ati: « nta kibazo kiri ku mbi z’ibihugu byombi ». Museveni yavuze ko hari abafatiwe Uganda bavuga ko bagiye muri gahunda yo gusenga ariko ngo ubwo bahatwaga ibibazo n’inzego z’umutekano, basanze bari bigiriye mu zindi gahunda nk’uko muza kubyiyumvira. Perezida Kagame yashimiye uko we na’abamuherekeje bakiriwe i Bugande. Na we yahakanye ko nta bibazo nyabyo bihari, ko n’abagande bavugwa ko ngo birukanywe mu kazi mu Rwanda, ngo ibivugwa ni ukwitiranya ibintu. Urebye izo zose ni imvugo za « dipolomasi » (diplomatie); kuko mu minsi ishize, hari ibyashyizwe hanze mu itangazamakuru ry’ibihugu byombi. Museveni ubwe yari yivugiye ko inzego zo mu gihugu cye zinjiwe n’imungu, kandi yatungaga agatoki abazikoramo bakaba barakoraga n’abagamije guhohotera impunzi z’abanyarwanda ziri Uganda. Na ho ku ruhande rw’ubutegetsi bw’u Rwanda, Minisitri Mushiwabo, yakoresheje imvugo isa n’iyikoma inzego za Uganda azishinja guta muri yombi bamwe mu banyarwanda. Koko rero, inzego za Uganda dataye muri yombi bamwe mu banyarwanda bakekwaho guhohotera abandi banyarwanda bahahungiye.

Si no muri uyu mwaka gusa habaye igitotsi hagati y’aba bategetsi, ahubwo no mu w’1999 no mu w’2000 ingabo z’ibihugu byombi zarwaniye i Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Icyo gihe hapfiriye abasirikare ku mpande zombi. Mbere  y’Ukwakira 1990, P.Kagame yakoreye Museveni ashinzwe ubutasi, mbere yo kugana inzira y’ishyamba aho yateye u Rwanda we na bagenzi be kugeza bafashe ubutegetsi.

Ikiganiro mu rurimi rw’icyongereza: