Partager/Share/Sangiza

19/11/2017, ​​​Faustin KABANZA

Kuwa gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo i Paris mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, abakirisitu gatolika bongeye kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho. Igitambo cya Misa cyabereye muri kiliziya ya Paroisse Notre- Dame du Bon Conseil, kiyobowe na Musenyeri Benoist de SINETY (vicaire général de l’archidiocèse de Paris) akikijwe n’abapadiri 14 hamwe n’abakirisitu basaga 400.
Ni ku ncuro ya gatandatu rero uyu munsi mukuru wizihirizwa mu mugi wa Paris, ku bufatanye bw’abihayimana n’abakirisitu b’abanyarwanda baba muri uyu mugi. Abandi bakirisitu b’abanyarwanda cyangwa abafransa baturutse hirya no hino baje kwizihiza uyu munsi. Hari kandi n’abandi bakirisitu gatolika baba mu mugi wa Paris bakomoka mu bihugu binyuranye cyane ibya Afurika.
Inyigisho n’ubuhamya byatanzwe byagarutse ku mabonekerwa ya Kibeho. Abakirisitu bakomeza gushishikarizwa kwiyambaza no kwamamaza umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo.
Uyu munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho utangiye gushinga imizi mu mugi wa Paris, aho wizihizwa buri mwaka. Abakirisitu bawitabira bakaba bifuza ko Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho yarushaho kumenyekana no kwiyambazwa ku isi hose.