Partager/Share/Sangiza

03/06/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Patrick Kinigamazi yabaye ikirangirire mu iteramakofi

Patrick Kinigamazi, ejobundi kuwa gatanu yongeye gutsindira umwanya wa mbere mu rwego rw’isi mu mukino w’iteramakofi (Boxe) mu kigero cya WBF (World Boxinf Federation). Ku mukino wa nyuma wabereye i Génève mu Busuwisi tariki ya 01 Kamena 2018, Kinigamazi yatsinze umusore w’imyaka 22 ukomoka muri Nicaragua, witwa Ramiro Blanco. Igihembo yatsinditse cy’uyu mwanya wa mbere, ni icy’abatarengeje ibiro 58.

Patrick Kinigamazi wavutse mu w’1983, ubu afite imyaka 35 y’amavuko. Yavuye u Rwanda afite imyaka 11. Aba mu Busuwisi kuva mu w’1998. Kinigamazi  ni umunyarwanda ufite ni ubwenegihugu bw’Ubusuwisi ari na ho atuye. Amaze kwandika izina rye mu rwego rw’isi muri uyu mukino. Mu cyiciro cy’iteramakofi ry’ababigize umwuga Kinigamazi amaze gutsindira umwanya wa mbere mu marushanwa 29 kuri 31. Mu mukino w’iteramakofi, utsindiye umwanya wa mbere ashyikirizwa ikamba mu kimenyetso cy’umukandara. Uyu mukandara uhabwa uwaganje abandi mu iteramakofi, Kinigamazi yawegukanye ku rwego rw’isi muri Nyakanga umwaka ushize, ndetse akomeza kuwugumana mu kwezi k’Ugushyingo ubwa yahashyaga umunyahongiriya (Hongrois) witwa Robert Lokato.

Kinigamazi yatangiye iteramakofi by’umwuga mu w’2006, nyuma y’umwaka umwe, yegukana umwanya wa mbere mu bafite ibiro bitarenze 58-61 mu Busuwisi, icyo gihe yahangaye Martino Ciano. Cyakora mu w’2011,  na we yahangawe n’umufaransa Guillaume Frénois wamutsinze mu mikino y’Ishyirahamwe ry’Iteramakofi mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa), mu w’2016 yatsinze umunyekongo Clark Telamanou mu irushanwa ryari ryakoreshejwe n’Ishyirahamwe ry’iteramakofi mry’Afurika.  Ku rwego rw’i Burayi, Kinigamazi yatsindiye ikamba ry’umwanya wa mbere mu w’2007 no mu mwaka w’2008, akaba kandi yaranaritsindiye izindi nshuro ebyiri mu rwego rw’isi, mu mwaka w’2009 no mu w’2010. Mu gihugu cy’Ubusuwisi, Kinigamazi ni we wa mbere no mu rwego rw’abafite ibiro biri hagati ya 58 kugeza kuri 61.

Nyuma y’iyi mihigo yo ku rwego rwa WBF, Patrick Kinigamazi atangiye no gutekereza kujya mu marushanwa yandi ane ahanitse ari yo: WBA (World Boxing Association), WBC (World Boxing Council), l’IBO (International Boxing Organization) na WBO (World Boxing Organization).