Partager/Share/Sangiza

07/06/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Patrick Kinigamazi amaze imyaka 18 akina kandi akora amarushanwa y’iteramakofi y’ababigize umwuga  mu rwego rwo hejuru. Atuye mu Busuwisi, aho amaze imyaka 24 yose ariko ntiyibagiwe, nta nubwo yirengagiza inkomoko ye n’igihugu cy’amavuko. Aratangaza ko muri iki gihe yumva yiteguye gushyigikira atanga imfashanyo ku bateramakofi bo mu Rwanda, byaba binyuze mu ishyirahamwe ry’uyu mukino ku rwego rw’igihugu, cyangwa se no ku makipe yo mu Rwanda ubwayo. Ibi yabitangaje mu kiganiro twagiranye ejo tariki ya 06 Kamena 2018, nk’uko kubyiyumvira munsi hano.

Patrick Kinigamazi aratubwira uko yinjiye muri uyu mukino kugeza abigize umwuga. Aratubwira imihigo amaze kwesa, harimo n’intsinzi yo mu rwego rw’isi yegukanye mu cyumweru gishize, ndetse anaduhishurire igihe yumva azahagarikira iteramakofi, na gahunda afite umunsi yasezeye ku marushanwa:

Ikiganiro na Patrick Kinigamazi: