Partager/Share/Sangiza

25/01/2018, Clara Simbi

Patrick Mazimpaka: abamuzi bemeza ko yari umuhanga mu mashuri no ku kazi

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Mutarama 2018, ni bwo ibinyamakuru binyuranye (The Rwandan, Umuseke, Igihe, …) bitangaje ko muri iki  gitondo ari bwo Patrick Mazimampaka yitabye Imana azize uburwayi, akaba yari mu bitaro mu Buhinde. Nyakwigendera Mazimpaka atabarutse afite imyaka 70 y’amavuko, akaba yari afite umugore n’abana b’abakobwa batatu.

Patrick Mazimpaka n’ababyeyi be bahungiye muri Uganda mu w’1962. Yize i Kampala aho yaminuje muri kaminuza ya Makerere, aho yarangije mu w’1975, ndetse aza no kuhigisha ubumenyi buhanitse burimo n’ubuhanga mu by’amabuye y’agaciro (Sciences et Géologie). Yakoze muri Kenya muri kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nyuma mu w’1981 ajya kuba muri Kanada n’umuryango we.

Patrick Mazimpaka yamenyekanye cyane bwa mbere mu gihe cy’imishyikirano y’amasezerano y’amahoro y’Arusha muri Tanzaniya, hagati ya FPR Inkotanyi na guverinoma y’u Rwanda (1991-1993). Muri iyo myaka, yagiye agaragara mu ntumwa zabaga zihagarariye uruhande rwa FPR. Icyo gihe kandi yari akomeye, ndetse yabaye Visi-perezida w’iri shyaka kuva 1993 kugeza 1998, mbere y’aho akaba yari ashinzwe politiki mu rwego rw’imibanire. FPR imaze gufata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, Patrick Mazimpaka yabaye wo gucyura impunzi no gusana ibyangiritse, Minisitiri w’urubyiruko, imikino n’amakoperative kugeza mu w’1996, ubwo yagirwaga Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage. Nyuma y’umwaka, Pasteur Bizimungu wari Perezida wa Repubulika yamugize Minisitiri muri Perezidansi. Uwo mwanya yaje kuwuvaho ari ako na Bizimungu avuye mu Rugwiro mu w’2000. P.Kagame wari usimbuye Bizimungu yahise agira Mazimpaka umujyanama we wihariye. Abazi Mazimpaka bemeza ko yari umugabo w’umuhanga cyane. Hagati aho cyakora ngo yanikundiraga agacupa bya cyane.

Abazi neza ibyo mu nda y’ingoma, bemeza ko patrick Mazimpaka yari inshuti ya Pasteur Bizimungu. Aha ni na ho bahera bavuga ko, aho Bizimungu avaniweho icyizere ndetse bakamujujubya, imyaka yakurikiyeho ntiyaguye neza na Mazimpaka kuko atakomeje kugirirwa icyizere nyacyo nka mbere. Ni muri ubwo buryo yageze aho nyiyongera no kugaragara hafi mu bikomerezwa bifata ibyemezo mu rwego rw’igihugu. Si we wenyine wicajwe ku gatebe cyangwa akagabanyirizwa icyizere mu barwaniye ishyaka FPR, kuko na ba Jacques Bihozagara, Dr Emile Rwamasirabo n’abandi ni ko byabagendekeye.

Patrick Mazimpaka hagati ya P.Kagame na Col W.Bagire

Patrick Mazimpaka yanabaye umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika (UA) kuva mu w’2003 kugeza mu w’2008. Imirimo yakoze mu myaka ye ya nyuma, ni ukuba umujyanama muri Afurika y’Epfo ku cyicaro cy’ikigo « The Brenthurst Foundation » kigamije ishoramari, n’iterambere, muri Afurika, Aziya n’Amerika y’Amajyepfo.

Mu nyandiko yashyizwe ahagaragara ku itariki ya 30 Ukuboza 2011, igashyirwaho umukono na Eugene Nkubito muri icyo gihe wari ukuriye Ihuriro ry’Inyabutatu RPRK riharanira igeragezwa ry’ubwami bugendera ku Itegekonshinga (Rwandan Protocol for a Rwandan Kingdom), yasobanuye ko Patrick Mazimpaka na Tito Rutaremara batari bashyigikiye igikorwa cyo kurasa indege ya Perezida Yuvenali Habyalimana kuko ngo bavugaga ko ingaruka z’icyo gikorwa zaba mbi cyane. Koko rero, LONI (ONU) ivuga ko iraswa ry’iriya ndege ryabaye imbarutso y’ubwicanyi karundura bwageze kuri jenoside kuva ku ya 6 Mata 1994 ubwo icyo gikorwa cy’iterabwoba cyahitanaga abari mu ndege bose, barimo ba Perezida Habyalimana w’u Rwanda na Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi.