Partager/Share/Sangiza

27/03/2018, Clara Simbi na Christian Murokore

Paul Kagame (iburyo) na Idriss Déby wa Tchad (uwambaye umweru) ikiganza mu kindi

Mu cyumweru gishize, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya hafi y’ubutegetsi « The New Times », Paul Kagame yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda ihaye inkunga ya Miliyoni y’amadorali ibihugu bitanu bihuriye muri G5 muri Sahel, byishyize hamwe mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bikunze kwibasira kariya karere k’Afurika. Ibyo bihugu ni Mali, Burkina Faso, Tchad, Niger na Moritaniya. Ubusanzwe, gufasha ubwabyo ni igikorwa cyo gushimwa. Uretse ko P.Kagame yibagirwa ko « ijya kurisha ihera ku rugo ».

Mu by’ukuri, mu bihe by’ubukene abanyarwanda barimo birakwiye ko igihugu cyatanga inkunga ku bihugu birurusha ubukire? Mu Rwanda haracyari inzara, ubukene bugeze aho abantu batabona amazi yo kwisukura, ari na cyo kibaviramo kurwara amavunja n’izindi ndwara. Kimwe mu bimenyetso by’ubukene bushobora kugera no ku butindi ni ukurwara amavunja. Ni kuki abategetsi batabona ko bitumvikana ko na duke turi mu isanduku ya Leta tudakwiye guterwa inyoni nyamara twari kugoboka abaturage?

Ibihugu ari gutera inkunga, birarusha ubukungu u Rwanda

Ibihugu bigize kariya karere ka Sahel, byibumbiye muri G5, hafi ya byose birarusha ubutunzi u Rwanda rubarirwa umutungo mbumbe mu gihugu (PIB mu gifaransa, GDP mu cyongereza) ungana na miliyari 8.3 z’amadorali. Dore uko mu w’2017 umutungo mbumbe wifashe mu madolari y’Amerika kuri biriya bihugu ari gufasha:

Mali: miliyari 14.1

Burkina Faso:  miliyari 11.8

Tchad: miliyari 10.09

Niger: miliyari 7.5

Maritanie: 4.5

Kuki Paul Kagame yirarira bigeze aha atanga ayari kuramira abo ashinzwe?

Impuguke mu by’ubukungu, Dr David Himbara, wanabaye umujyanama wa P.Kagame mu by’ubukungu asobanura ko nta kindi cyabimuteye uretse gushaka kwigaragaza neza mu maso ya Donald Trump, perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bitewe n’uko iki gihugu cy’igihangange kiri mu biri imbere mu kurwanya iterabwoba ku isi, Dr Himbara asanga na Kagame ashaka kwigaragaza imbere y’uriya mukuru w’igihugu nk’ukora iyo bwabaga mu kurwanya iterabwoba. Dr Himbara yemeza ko Kagame ashaka kwinjira mu mubare w’abashimirwa kugira uruhare mu kurwanya iterabwoba. Iyi mpuguke izi neza umukuru w’u Rwanda, isobanura ko kuba uwahoze ashinzwe ububanyi n’amahanga w’Amerika, Tillerson yarasuye Tchad, Djibouti, Ethiopie, Kenya, na Nigeria, byateye inyota Kagame yo kuba yagira icyo akora ngo yibone ubutaha muri uriya mubare.

Kwirarira nta cyo bimaze kuko u Rwanda nta bushobozi rufite muri iki gihe

U Rwanda nta bushobozi rufite bwo gutanga inkunga y’amafaranga mu bindi bihugu. Muri iki gihe, u Rwanda ruri mu bihugu birimo inzara, nubwo abategetsi babihisha cyangwa ntibifuze ko bijya ahabona. Cyakora, biranga bikagaragarira kuri buri wese ushaka kubona. Kubera politiki itaboneye mu rwego rw’ubuhinzi, politiki idatuma abaturage babasha kwikungahaza ku biribwa, mu baturage hari abarya rimwe ku munsi, hakaba ndetse n’ababwirirwa bakaburara. Iyo byifashe gutyo abakiri bato nibo bigiraho ingaruka zikomeye kurusha abandi. Muri iki gihe, n’ubutegetsi ubwabwo bwivugira ko 39% by’abana bagwingiye kubera imirire mibi. Nk’uko byandikwa n’ikinyamakuru gifite icyicaro mu Rwanda « Kigali Today », « Umuryango SUN-Alliance uhuriyemo imiryango irwanya imirire mibi mu Rwanda, uvuga ko abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye bakuzura Sitade amahoro inshuro 29 », ni ukuvuga abana 739.100 bibasiwe no kutagira ibibatunga by’ibanze, bikabaviramo kugwingira. Uretse ikibazo cy’inzara, hirya no hino mu gihugu, hari ibibazo uruhuri kandi bimaze imyaka nta gisubizo: nko katagira amazi meza, ugasanga abaturage babura uko bagira bakavoma ibirohwa. Abana batabasha kwiga bitewe n’ubukene bukabije bw’ababyeyi, uduce tutarimo inyubako zikwiye ku mashuri ndetse amwe ntagire n’intebe zo kwicaraho, bagasaba abana kuzizanira, n’ibindi …