Partager/Share/Sangiza

24/05/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Kuva kuwa gatatu ya 23 Gicurasi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzinduko i Paris mu Bufaransa. Kuri uwo munsi yerekeje mu ngoro y’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, izwi ku izina rya « Elysée », ahahuriye  impuguke mu ikoranabuhanga, abashakashatsi, abashoramari, abayobozi b’ibigo byibanda ku iterambere ry’itumanaho n’isakazamakuru rihanitse. Abatumiwe bazaba baganiriye kuri « Tech for Good » . Iyi nama yabaye mu gihe hirya no hino ku isi havugwa ikibazo cyo kwinjira mu mabanga y’abantu kuri internet batabizi ku nyungu runaka. Muri iyi minsi byavuzwe cyane ku mbugankoranyambaga nka Facebook, bityo mu nama nk’iyi hari hatumiwemo uri ku isonga mu bayishinze ari we Mark Zuckerberg. Iyi nama yarimo kandi Virginia Rometty (IBM), Bill McDermott (DG de SAP), Satya Nadella (DG de Microsoft), Young K. Sohn (président de Samsung), Dara Khosrowshahi (PDG d’Uber), Brian Krzanich (PDG d’Intel), Alexander Karp (PDG de Palantir) Carnegie na Jimmy Wales (Wikipedia), La Poste, SNCF, RATP, Sanofi, BNP, Thalès, n’abandi.

Nyuma y’iyi nama Emmanuel Macron na Paul Kagame bahuriye ku meza kandi bagirana ibiganiro, ndetse bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa kane bongera kuganira, ndetse bakanahurira mu rindi koraniro rinini ryitwa “VivaTech” na ryo ribera I Paris, ahitwa “Parc des expositions” hafi ya “Porte de Versailles”. Aha ni na ho,  Emmanuel Marcon avugira ijambo ku bijyanye n’ikoranabuhanga n’isakazamakuru.

Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, ejo Emmanuel Macron ari kumwe na Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru, yagize ati: « dufite ubushake bwo kongera gutsura umubano n’u Rwanda, ariko ntibivuze ko tuzategereza ko ibibazo bishingiye ku Mateka, bizaba byakemutse byose. Bimwe muri ibyo bibazo bizadufata igihe mu kubikemura. Gusa, ntibyabuza ko, uwo mubano waba utangiye gususurutswa ».

Ipfundo ry’inzitizi ni rimwe. Hari ikibazo cy’igikorwa cy’iterabwoba cy’ihanurwa ry’indege yahitanye ba Perezida Juvenal Habyalimana w’u Rwanda na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi. Iki kibazo kiri mu nkiko i Paris, kandi hari abatangabuhamya bemeza ko iyo ndege yarashwe ku mabwiriza ya Paul Kagame. Muri Jenoside, Ubufaransa bwasabye LONI n’ibihugu by’ibihangage kujyana na bwo mu Rwanda gutabara no guhagarika ubwicanyi. Ibihugu bikomeye byabwimye amatwi; kera kabaye LONI yemerera Ubufaransa bugenda bwonyine gutabara. Nyamara Paul Kagame abushinja kugira uruhare muri jenoside. Ibi abafaransa babyamaganira kure. Iyi nzitizi izavaho ite? Ni ryo pfundo ritorishye ry’uyu mubano. Emmanuel Macron avuga ko bazirikana jenoside yakorewe abatutsi ndetse bakaziriakana n’abacitse ku icumu, anongeraho ko bazirikana ubwitange abasirikare b’abafaransa bagize mu gikorwa cy’ubutabazi mu Rwanda. Aho bikomereye ni uko icyo gikorwa Macron ashimira ingabo zagiye muri « Opération Turquoise », abategetsi b’u Rwanda b’ubu, batayifata nk’igikorwa cyo gushimwa.

Uyu mubonano wa Kagame na Macron, ni wo ukorerwaho isesengura mu gice cy’ikiganiro twavanye kuri Radiyo Itahuka, ahari hatumiwe Gervais Condo, Emmanuel Senga na Zéphanie Byilingiro, basubiza ibibazo by’umunyamakuru Serge Ndayizeye: