Partager/Share/Sangiza

07/10/2019, Deo Kabano

Banyarwanda banyarwandakazi, nshuti basomyi ba LECP INFO, nifuje muri aka kanya kubasangiza umusaruro mbona wavuye muri Rwanda day yabereye Bonn mu budage. Mu magambo avunaguye, umbajije ngo nkubwize ukuri uko nabonye iyi Rwanda day y’uyu mwaka wa 2019 n’inyungu yaba yarasigiye abanyarwanda, nsanga igisubizo gikwiriye kandi cyuzuye naguha ari ukuvuga ngo ni IBISANZWE.

NI IBISANZWE kuko kimwe n’izindi zose zayibanjirije, iyi Rwanda day nayo yagaragaje isesakura ry’umutungo usanzwe utanariho w’u Rwanda, kuko ama miliyoni atagira ingano yashowe mu kugura amatike y’indege z’abayitabiriye baturutse hirya no hino, harimo benshi bavuye mu Rwanda, ukongeraho amacumbi, ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’amafaranga y’itumanaho, ibi bikaba biteye impungenge kuko niba nyuma y’imyaka 25 hakiri mwene iyo mikorere y’isesagura mu gihe ayo mafaranga yagashowe mu gufasha inzego zitandukanye zita ku buzima bw’abanyarwanda babayeho nabi cyane, hirya iyo mu cyaro, ariko mu bigaragara ko batereranywe na bagenzi babo bagashize kubwo gushyirwa ku ibere n’ubutegetsi buriho ubu. Niba koko abantu barateye imbere nkuko bivugwa kuki bagomba kwishyurirwa ibintu byose ngo bitabire inama nk’iyi.

P.Kagame muri Rwanda day i Bonn 05/10/2019

NI IBISANZWE kuko na none mu mvugo ya Perezida wa Repubulika yongeye kugaruka ku magambo akoresha amenyerewe nka, “Abatatwifuriza ineza, abatungenga, abashaka kudusubiza inyuma, abatishimira iterambere twagezeho”, agakomeza avuga ati ariko abo badashaka kuva ku izima ntibazadushobora kuko ibyabananiye mu gihe cyashize, ubu bwo bitazabakundira. Izi mvugo zimenyerewe kwa Perezida Kagame, zisa nk’izigabanyamo abanyarwanda ibice, aho hari ba miseke igoroye beza baba mu ruhande rw’abashimagiza ubutegetsi, n’abandi barunenga bigasa nkaho bibambuye ubunyarwanda ndetse n’ubumuntu mu maso y’abayobora u Rwanda kuko bahinduka abanzi kuribo, aho kugira ngo ibabone nk’abafite ibindi bitekerezo bikwiye nabyo kwitabwaho , kugira ngo nabo batange umusanzu wubaka igihugu. Mwene iyi migirire yo kunena abandi no kubatesha agaciro bikorwa n’ubuyobozi, nibyo ubwabyo bibasubiza inyuma, ariko ikigaragara nuko imyaka 25 ishize, ubuyobozi buriho butaragira ubutwari bwo kwirereba mu ndorerwamo y’ukuri.

NI IBISANZWE kuko na none muri iyi Rwanda day, ibibazo by’ingutu u Rwanda rufite, bitigeze biganirwaho, kuko nk’aho hakavuzwe ikibazo cy’ubwisanzure bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bicwa umunsi ku munsi, ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubutabera butavugirwamo, umubano mwiza n’ibihugu by’abaturanyi, ibyo byose byarirengagijwe, havugwa ibibazo bito nk’ibirebana no kunoza service, cyangwa ikimenyane, mu gihe Leta itabashije kugaragaza imbaraga yashyize mu kumva abatavuga rumwe nayo, cyangwa se kunoza umubano n’abaturanyi. Ibi bibazo bikomeye barenza ingohe, nibyo akari kera bizabasubiza inyuma ubwabyo.

NI IBISANZWE kuko nanone Perezida Kagame yagaragaje ko ntacyo bitwaye kuba hari ababanenga baba hanze kandi nabo bafite ibibazo bias nk’iby’u Rwanda, abyita ko ari uguhabwa amasomo, aho kugira ngo agaragaze ko ibyo bamunenga bidateye impungenge, yahisemo kujya ku ruhande rwo kuvuga ngo nta gihugu kitagira ibibazo. Ibyo nibyo, ariko se kuvuga ibibazo ufite biba ikibazo gute? Mu yandi magambo kuri Perezida Kagame kwiha agaciro ni ukudaha amatwi abanenga u Rwanda kandi nabo bafite ibibazo iwabo, ariko byari kuba byiza iyo ibyo bibazo avuga banenga u Rwanda agaragaza ingamba rwafashe mu kubirwanya.

NI IBISANZWE kuko na none hagaragaye ikinyoma mu mibare, aho Perezida yavuze ko inzego zishyirwamo amafaranga menshi ari uburezi, ubuzima, ibikorwa remezo, nyamara bizwi na bose ko ministere y’ingabo ariyo ikoresha akayabo mu ngengo y’imari y’u Rwanda. Ikindi kinyoma cyabaye ugushaka kugaragaza ko nta bantu bamburwa ubuzima mu Rwanda kuko ngo icyizere cyo kubaho ku banyarwanda cyazamutse!!! Koko, usibye uwigiza nkana, ibi hari uwabyemera, kandi abantu bicwa ku manywa y’ihangu, invugo zavuzwe mu bihe byashize nka “Tuzajya tubarasa ku manywa y’ihangu” cyangwa ngo “dufite ubundi butabera duha abigize ba Rutare” cyangwa se na none ngo “utuntu twirirwa dusakuza” ibi byose hari uwabyibagiwe? Kuki abanyarwanda bemera kuba mu kinyoma babizi kandi babishaka???

NI IBISANZWE kuko ikiganiro ubundi cyakabaye gihabwa agaciro no kubahwa, hari aho bigera ugasanga byahindutse u rwenya, nko kuvuga ngo “ ababa hanze rwose iyo bashatse gutaha, iyo bateguje Leta ibaharurira n’umuhanda, ikabaha ibyo bifuza byose, ariko byari kuba byiza iyo hagaragazwa imibare y’abamaze gutaha n’ibyo Leta yabafashijemo, kugira ngo n’abandi barebereho.

Mu gusoza iyi nyandiko ngufi, nagira ngo nongere ngaruke kubyo nakunze kwandika mu nyandiko zanjye, u Rwanda rwa nyarwo ruzagira amahoro n’iterambere rirambye ni uruzaramburira amaboko abana barwo bose nta tandukaniro na rimwe ribashyizemo, bagahabwa umwanya wo kwicarana no kuganira ku bibahuza n’ibibatandukanya, aho guhora mu mvugo zo kwigira beza, kwitaka no kwerekana imbaraga za gisirikare, cyangwa se gucecekesha abavuga ibitanyura amatwi ya bamwe. Umunyarwanda rero wumva akunze koko igihugu cyamubyaye, ubutaha najya kujya muri Rwanda Day azabaze umutima nama we niba koko hari icyo abona cyubaka u Rwanda azavana muri iyo nama.

Mbifurije amahoro y’Imana.