Partager/Share/Sangiza

11/05/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Kuwa gatanu Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yakoze mu ntara y’amajyaruguru n’iy’iburengerazuba. Kuwa gatatu, urugendo rwe yaruhereye i Musanze, kuwa kane akomereza Burera, na ho kuwa gatanu yari Rubavu. Nk’uko bisanzwe mu ngendo nk’izi yagarutse ku iterambere, isuku, ashimangira kandi ko ubutegetsi bwe bushyize imbaraga ku umutekano

Wabaye umwanya w’ibibazo by’abaturage, benshi bagarutse ku karengane bakorerwa, kwamburwa, kutishyurwa igihe cyo kwimurwa kubera umuhanda cyangwa ibindi bikorwa bya Leta. Havuzwe idindizwa rya gahunda y’ubuhinzi n’ubworozi, maze ibyo bibazo byose perezida Kagame akaba avuga ko biterwa n’imikorere mibi y’abategetsi bagenzi be.

Nyuma y’uru rugedo twahamagaye abanyarwanda babiri, umwe mu kigero cy’urubyiruko, Kagwigwi Ndamukunda Nsaba, undi amaze igihe muri politiki, ni Amb Dr Anastase Gasana bombi batubwiye icyo batekereza kuri ruriya rugendo rwa Paul Kagame