Partager/Share/Sangiza

12/06/2018, Ubwanditsi

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Israel, bikanemezwa na Paul Rusesabagina wakoreyeyo urugendo mu byumweru bibiri bishize, gahunda y’ibiganiro yari afiteyo yari igiye kubangamirwa n’ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, cyakora inzego zishinzwe umutekano za Israel zimuba hafi. Ibi ngo byatumye abanyayisiraheli babona ko hakoreshwa ibinyoma n’ibikorwa by’urugomo mu gushaka kubangamira abanyarwanda bagira icyo bavuga ku mibereho y’abanyarwanda muri iki gihe, iyo ibitekerezo byabo bitari mu murongo abari ku butegetsi bifuza. Hano mu kiganiro Paul Rusesabagina yagiranye na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi, mwakumva uburyo ibiganiro bya Paul Rusesabagina muri Israël byatumye ambasaderi w’u Rwanda na bagenzi be biyambika ubusa, kuko banyomojwe n’abanyayisiraheli ubwabo, ubwo bashakaga kubeshyera Rusesabagina, bagoreka imvugo itari iye bayimwitirira, mu gihe abo yagejejeho ibiganiro bo bavuguruje ambasaderi na bagenzi be babasobanurira ko ibyo bavuga kuri Rusesabagina bihabanye n’ibyo yatanze mu kiganiro ndetse n’ibyo basanzwe bamubonaho mu bikorwa n’inyandiko. Ibyo biganiro yabikoreye muri Israël mpera za Gicurasi 2018 nk’uko abisobanura munsi hano: