Partager/Share/Sangiza
Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa

16/2/2018, Emmanuel Senga

@sebusenga

Ibintu birihuta muri Afurika y’Epfo. Kuri uyu mugoroba wo kuwa 16 Gashyantare 2018, Perezida watowe, Cyril Ramaphosa, yagejeje ijambo ku baturage b’Afurika y’Epfo, disikuru yari itegerejwe kubera ko muri icyo gihugu, ku butegetsi buheruka bwa Thabo Mbeki na Jacob Zuma, bwatumye igihugu kitagera ku majyambere yari ategerejwe. Koko rero mu gihe  mu bindi bice by’Afurika, ubukungu bwiyongeraga  ku gipimo kiri hejuru ya 5% muri rusange; muri Afurika y’Epfo ho bwiyongeragaho 2%. Iyi miterere y’ubukungu yari yaratumye igihugu kigwiza abaturage benshi batagira akazi, cyane cyane mu rubyiruko. Aba baperezida babiri bakurikiranye, Mbeki na Zuma, byabaviriyemo kurambira abaturage babo, ku buryo byabaye ngombwa ko babahagarika batarangije manda zabo. Ikibazo gikomeye muri iki gihugu ni ruswa n’ibijyana na yo, na ho ubundi igihugu gifite  ibintu byose bya ngombwa kugira ngo gitere imbere.

Ibi bikaba ari na byo Perezida Cyril Ramaphosa yagarutseho muri disikuru ye, aho yasezeranije  abanyafurika y’epfo ko ubutegetsi bwe bugiye gukangukira ikibazo cy’ubushomeri bugera ku gipimo cya 30%, ikibazo cy’ubutaka bukiri mu maboko y’abazungu, ariko cyane cyane guhagurikira ikibazo cya ruswa.

Muri disikuru ye yibukije ko Afurika y’Epfo uyu mwaka izizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 100 ya Nelson Mandela ndetse n’iy’undi wagize akamaro muri icyo gihugu, uwundi mwana wacyo, Madamu Albertina Nontsikelelo Sisulu, anibutsa ko bagomba gukora uko bashoboye kose bakagera ku ntego Nelson Mandela yari yarabasezeranije. Yabwiye abari bamuteze amatwi ko nta mpamvu yakagombye kubibabuza.

Nubwo ari disikuru isanzwe iteganyijwe, ariko abayikurikira barabona ko Perezida Cyril Ramaphosa atandukanye na Jacob Zuma, wajyaga asoma disikuru imbere y’Inteko atitaye ku myitwarire y’abadepite, asa nk’urangiza umuhango atitaye ku byo abaturage baba batekereza. Ramaphosa we biragaragara ko igihugu kimutezeho byinshi, kandi na we akabizeza ko bazabigeraho.

Nk’uko bimeze n’ahandi muri Afurika, abanyafurika y’epfo babuze abantu bashoboye mu ngeri zose, kugeza no mu rwego rw’ubuhinzi; aha hakaba hasabwa gushyirwamo ingufu nyinshi. Ariko kubera imiterere yihariye y’Afurika y’Epfo nk’igihugu cyateye imbere kandi gifite ubukungu bunyuranye, abashoramari bararekereje ngo bajyaneyo imari yabo, nibiramuka bigaragaye ko ubutegetsi bwavuye muri ruswa, kandi hakaboneka abize cyane bo kujya mu bikorwa by’iterambere. Perezida Ramaphosa akaba yijeje abadepite ko mu nama aherukamo i Davos, yari yabonanye n’abashoramari bamwijeje ko bazayizana kuyishora muri Afurika y’Epfo. Aha twibutse ko Cyril Ramaphosa abarirwa mu baherwe ba mbere b’Afurika y’Epfo, akaba afite ubutunzi bubarirwa kuri miliyoni 450 z’amadolari y’Amerika. Uru rwego arimo ruzana ikibazo cyo kumenya niba umwanya agiyeho wo kuyobora igihugu, uzamuha uburyo bwo kukiyobora nk’umunyemari cyangwa se niba nk’uko yigeze kuba umusendikalisiti, azayobora igihugu nk’umusendikalisiti.

Ikindi kibazo agomba guhangana na cyo ni abo azashyira mu myanya y’abaminisitiri. Aha uvugwa cyane n’umwanya wa Minisitiri w’Imari waherukaga kunyagwa uwitwa Prain Gordhan, ugahabwa Malusi Gigaba, ukekwa kuba yafashaga Zuma mu « kunyereza », cyane afatanyije na wa muryango w’abahindi, aba Gupta, ubu batangiye gukurikiranwa n’ubucamanza. Twibutse ko uyu muryango wari wegeranye cyane na Jacob Zuma, ku buryo wajyaga umusaba cyangwa umutegeka gushyiraho abaminisitiri ushaka, ndetse bikaba binavugwa ko umuhungu wa Zuma, Duduzane Zuma, na we ashobora gukurikiranwa muri ibyo byaha bya ruswa.

Tukivuga ibya Jacob Zuma, twibutse ko we atagaragaye mu Nteko ishinga amategeko uyu munsi, kandi yari yagejejweho ubutumire bikaba bitumvikana neza; mu gihe ahubwo nka ba Perezida Thabo Mbeki na Frederik Willem de Klerk, ndetse n’abayoboye Inteko bose bari baje, na Perezida Ramaphosa akabagenera ijambo ryo kubashimira.

Mushobora gukurikira iri jambo hano munsi: