Partager/Share/Sangiza

06/12/2017 Ubwanditsi

 

Mu masaha ya saa saba za Washington, Perezida Donald Trump amaze gutangaza ko Amerika ifata Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Isiraheli. Ntabwo yigeze avuga igice ashaka kuvuga, ibi bikaba byemeza ko kuri we Yeruzalemu yose ihindutse umurwa mukuru wa Isiraheli. Ibi bikaba bifite ingaruka zikomeye mu rwego rw’ububanyi n’amahanga ku rwego rw’Amerika, ariko bikagira n’ingaruka zikomeye ku rwego rw’amahoro muri kiriya gice.

Kugeza ubu Perezida Emmanuel Macron, aho ari mu ruzinduko muri Alijeriya, amaze gutangaza ko ari icyemezo kibangamye, kuko imiterere ya Yeruzalemu, uko byagenda kose, igomba kugirwaho impaka n’ibice byombi ireba.

Igihugu nka Turikiya, na cyo kiragaragaza ko igikorwa nk’iki ari ubugambanyi, ko Turikiya itazongera gushyigikira Amerika, cyane cyane niba ishaka kuzaba umuhuza muri iki kibazo.

Benjamin Netanyahu we, ati uyu munsi ni umunsi winjiye mu mateka, nyuma y’imyaka ibihumbi bitatu hitezwe igikorwa nk’iki.

Muhamud Abbas we yabiteye utwatsi, ahubwo avuga ko bigiye gukomeza intambara itazarangira.

Abanyaisiraheli bamwe baravuga ko ari igikorwa gikojeje isoni, kuko gikozwe n’igihugu gisa nk’aho kitifuriza amahoro igihugu cya Isiraheli. Ndetse bamwe baravuga ko Trump abikoze agira ngo atabare Netanyahu wari ugeze aharindimuka, kubera imanza zamushoweho muri iyi minsi.

Ni amakuru dukomeje kubakurikiranira.