Partager/Share/Sangiza

18/1/2018, Emmanuel Senga

@sebusenga

Bamporiki, umutoza mukuru w’intore n’ab’iwe bahawe impamyabumenyi.

Iyo Kagame asaba urubyiruko ngo ruririmbe ko « nda ndambara yandera ubwoba » aba azi icyo yokeje. Koko rero Kagame yifashishije ubushakashatsi bwagaragajwe n’ingoma z’ibitugu zoretse ibihugu mu Burayi ku ngoma ya ba Hitler, Staline na Mussolini, yaje gusanga ko ubutegetsi bushingiye ku rubyiruko umuntu yicuriye uko abishaka, ari bwo butegetsi bushobora kuramba.

Nk’uko Honorable Kabera yigeze kubitugezaho mu kiganiro cya « Makuru ki mu binyamakuru » giheruka cyo ku cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2018, aho yatubwiye ko politiki ya FPR ivoma ingengabitekerezo yayo mu gitabo cy’umwanditsi w’umwongereza, George Orwell: « Nineteen Eighty-Four », nkaza kukinyuzamo amaso nanjye, ngasanga mu magambo make kigaragaza ko ubutegetsi bugomba kuguma mu maboko y’agatsiko k’indobanure, abandi bose bakaba abacakara; ko agatsiko kagomba guhashya icyitwa imitekerereze yose ishaka ko habaho abantu batekereza binyuranye n’ibyo agatsiko gakeneye; ko agatsiko kagomba kugira igipolisi gikomeye kandi gitinyitse, na cyo ntigitinye kwica; ko uwo bita « Big Brother » (hano Kagame) agomba kuririmbwa no gusengwa; ko ubutegetsi bwose bugomba kuguma mu ntoki ze, sinatangajwe n’imvugo ya Kagame igira iti abashaka kuvanaho Kagame bazabikora bate, bazabinyuza he?

Ingengabitekerezo ya FPR ishingiye ku ivangura, ku bugome n’iterabwoba, kandi na yo igashingira ku bwoba. Ubwayo (FPR) na yo ifite ubwoba, ibi bigasobanura impamvu igihano cyayo cyose ari urupfu.

Kuva FPR yafata ubutegetsi icyo yimirije imbere ni ugushyamiranya abanyarwanda, ntihagire agatsiko k’abantu kumvikana n’akandi, igateranya abatutsi n’abahutu, igateranya abatutsi hagati yabo ibabwira ko bamwe ari indobanure zaturutse hanze; abandi ari abahutu kuko basangiye kandi bakabana n’abahutu, ndetse rimwe na rimwe bagashyingirana; ikabumvisha ko bagomba kwirinda abahutu bakabasuzugura, kuko barebye nabi bashobora kongera gufata ubutegetsi…muri make FPR ntihangayikishijwe n’amajyambere y’igihugu, ihangayikishijwe no kugumana ubutegetsi. Ibi ndetse bikaba bisobanura impamvu abaturage baburagizwa, kugeza babujijwe no gusarura ibyo bihingiye, cyangwa bagategekwa kubigurisha ku makusanyirizo ya FPR banze bakunze.

P.Kagame yigisha imbunda abasore n’inkumi bari mu itorero. Gabiro 14/07/2017

Mu kugera ku ntego yayo igayitse kandi yihishemo itsembabantu, FPR yahisemo kwigarurira no gukoresha urubyiruko. Birazwi neza ko urubyiruko aba ari yo mizero y’igihugu icyo ari cyo cyose, bityo FPR yifatiye urubyiruko, irugenera ingando zo kurwoza ubwonko, maze irukoramo umutwe w’abarwanyi bameze nk’amarobo (robots), ishobora gushumuriza uwo ishatse n’igihe ibishakiye. Akaba ari yo mpamvu abarangije kwiga, haba amashuri yisumbuye, zaba za Kaminuza, bose bagomba guhurizwa hamwe mu ngando zigambiriye kuboza ubwonko, ari na ko babizeza ko nibakomeza gukurikiza amatwara babatoje, bashobora no kuzabona akazi. Mu gihugu kitagira akazi, ibi birahagije kugira ngo urubyiruko rukore rutikoresheje kugira ngo rurebe ko yenda amahirwe yazarugwaho rukabona akazi. Ibi bikaba bisobanuye ko urubyiruko rw’u Rwanda, rwaba urw’imbere mu gihugu cyangwa urwari rwabonye amahirwe yo gusohoka rukajya kwiga hanze y’igihugu, rwose intumbero ni imwe ni ukugaruka rugategereza igihe amahirwe azarusekera, rukabona kuri uwo mugati w’imbonekarimwe witwa akazi. Muri icyo gihe rugitegereje, barusaba gukora animasiyo zisingiza Big Brother, barusaba kwijandika mu bikorwa by’ubuhotozi n’ubugizi bwa nabi ubwo ari bwo bwose, ari na ko barushyamiranya barucamo ibice hagati y’indobanure n’abacakara, ariko bose bakagomba kumvira nta we ureba ku ruhande.

Kagame rero amaze kubona igikorwa cy’ubugome yashyize mu rubyiruko rw’u Rwanda, noneho arashyira yicaza amabuno yombi, kuko azi neza ko ruzamurwanirira rwashaka rugashira. Aha ni ho ibintu bikomereye, kandi aha ni ho buri munyarwanda utekereza yari akwiye kugira icyo akora.

Isomo twavana muri iy migirire ni irihe?

Nk’uko byagenze muri biriya bihugu byo mu Burayi byari byarimakaje igitugu, igihe cyarageze biratsindwa. Ariko kugira ngo bigerweho, hagombye ibitambo byinshi. Ibi ni ko bizagenda mu Rwanda. Ntitugomba kwibeshya ko Kagame azavanwaho n’amasengesho cyangwa n’inseko, mwibagirwe ibiganiro byategurwa, ibi bizazamo amacenga, Kagame azavanwaho n’ingufu. Abantu bamaze kwiyumvisha ko ari yo nzira yonyine isigaye, bari bakwiye kubyitegura.

Abantu bakunda kwibeshya ko urubyiruko ruri imbere rubona ibyago birwugarije. Ibi ntabwo ari byo. Simvuga ko udafite akazi, atabona ko ari mu kaga, oya; icyo mvuga ni uko uwo ubona ko adafite akazi ahora arekereje ya mahirwe yasezeranijwe ko igihe kimwe tombola izamugwaho akakabona. Mbere y’uko ibyo bigerwaho, agomba kuba akora ibyo ategetswe byose birimo kwica, kuneka, gusingiza no kutagira ingamba we yifatira. Ngurwo urubyiruko, dufite mu Rwanda. Kugira ngo hatagira ubanyura mu rihumye bagahora babateranya mu ngando zidasiba, mu makoraniro babambikamo impuzankano zisa, kugira ngo bagire ngo igihugu kibitayeho, byaba na ngombwa bakabambika gisirikari, ari ryo shema kaminuza mu gihugu gitegekwa kinyeshyamba.

Kuzarwanya iyi ngengabitekerezo n’ibyo yashoyemo abanyarwanda byose, birasaba abashaka impinduka, kubanza kuyisesengura, bakayicengera, bakayivugutira umuti ukwiye. Ibi kandi birashoboka kandi bizanakorwa, niba abanyarwanda tubyumvise kandi tukiyemeza guhindura ibintu mu gihugu.

Ubugome bwa FPR muri iyi mikorere, bugomba kurwanywa, ariko kandi bugomba gusesengurwa kugira ngo bubonerwe imiti yuzuye kandi ihamye, ku buryo tutazongera kugwa mu maboko y’ibyihebe nk’ibigize agatsiko ka FPR.

Kumenya neza uko FPR yateguye kwicara ku butegetsi itaburekura, ndabasaba ko mwakurikira ubusesenguzi bwa Prof. Charles Kambanda na Dr. Innocent Biruka baganira ku miterere y’ingando mu Rwanda, muri iki kiganiro cya Radio Ubumwe. Mbaye nshimiye aba banyabwenge b’abanyarwanda badahwema kutwereka aho benshi bazindarira.