Partager/Share/Sangiza

Tariki 17/09/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Abayobozi ba CCSCR, Amb. JMV Ndagijimana, Aloys Simpunga, na Aloys Musomesha

Muri iki kiganiro, Aloys Simpunga, Perezida w’Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete sivile nyarwanda, « société civile », Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise (CCSCR), aratubwira aho imikoranire n’amashyaka aya politiki itangiriria n’aho irangirira. Aratubwira ko u Rwanda ruri mu bibazo by’ingutu kandi ko abona bikaza umurego kubera ko abategetsi badashishikajwe no kubicyemura.

Aloys Simpunga aravuga ko Sosiyete sivile nyarwanda iri muri gahunda yo kurushaho kwisuganya ndetse ikanegera abanyapoltiki kugira ngo itange umuganda w’ibitekerezo ku nzira y’amahoro yatuma u Rwanda ruba igihugu cyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kuruta uko byifashe muri iki gihe. Aremeza ko abategetsi barenze nkana ku mategeko y’ibanze, akagaya uburyo itegekonshinga ryahinduwe mu nyungu zo kugumisha P.Kagame ku butegetsi, akano,geraho ko amatora yari afifitse; ibi byose akaba ari byo aheraho avuga ko P.Kagame atakiri Perezida wemewe imbere y’amategeko.

Ku buryo bunononsoye ni muri iki kiganiro twagiranye tariki ya 16/09/2017.