Partager/Share/Sangiza

08/02/2020, Ubwanditsi

Kuva mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) burahamagaza ku cyicaro cyabwo Perezida w’ishyaka DALFA – Umurinzi, Victoire Ingabire Umuhoza. Mu kwezi k’Ugushyingo 2019, afatanyije n’abo babyumva kimwe Victoire Ingabire bashinze ishyaka DALFA Umurinzi. Ni nyuma y’uko yasezeye mu ishyaka FDU Inkingi. Abanyamakuru ba Radiyo Urumuri, Emmanuel Senga, Rubens Mukunzi na Jean-Claude Mulindahabi baramubaza ikihishe inyuma y’iryo tumizwa muri RIB, ndetse baranamubaza niba imbere y’Itegekonshinga n’andi mategeko y’u Rwanda, niba nta ho bafite inzitizi mu rugendo rw’iri shyaka bagamije kuzandikisha mu buryo bwemewe.

Ni mu kiganiro kiri munsi hano: