Partager/Share/Sangiza

11/10/2020, Ubwanditsi

FDU Inkingi ni rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR. Ni na rimwe mu mashyaka amaze kubura abanyamuryango baryo batari bake. Bamwe baburiwe irengero, abandi baricwa. Mu baburiwe irengero harimo na Visi-Perezida waryo Boniface Twagirimana. Imyaka ibiri irashize kuko yaburiwe irengero ku itariki ya 08 Ukwakira 2018. Yabuze nyamara yari muri gereza ya mpanga aho yari afungiye. Mu kiganiro musanga munsi hano, mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi yagiranye na Visi-Perezida wa FDU Inkingi muri iki gihe, Placide Kayumba, yamutangarije ko ishyak ryabo rizakomeza guhatanira ko igihugu kibonekamo ubwisanzure ndetse n’akarengane kagacika burundu.