Partager/Share/Sangiza

23/09/2017, Jean-Claude Mulindahabi

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi (ibumoso) Théophile Ntirutwa (iburyo)

Amakuru dukesha ubuyobozi bwa FDU Inkingi ni uko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Nzeli ku gicamunsi ari bwo noneho polisi y’u Rwanda yemeye ko ifite Théophile Ntirutwa, maze imugaragariza umufasha we Emeritha Mushimiyimana, wari umaze ibyumweru birenga bibiri yiruka hirya no hino mu nzego z’ubutegetsi by’umwihariko kuri polisi bamubwira ko ari ntawuhari.

Nk’uko mwari mwabisomye muri iki kinyamakuru ku itariki ya 21 Nzeli 2017, inkuru yerekanaga ibimenyetso ntashidikanywaho ko inzego za Leta zishinzwe umutekano ari zo zari zamutwaye. Abamubonye afatwa bari bazi neza « plaques » z’imodoka zajemo abapolisi bamutaye muri yombi. Uretse n’ibyo Théophile Ntirutwa yari yafashwe hari abatangabuhamya babireba barimo abana be n’umugore.  Nyamara hari hashize ibyumweru bibiri, polisi ihakanira umufasha we ko itamufite. Ibi byari byateye impungenge umuryango we, warutangiye no kwibaza niba akiriho.

Ku itariki ya 06 Nzeli 2017, ni wo munsi polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abayobozi ba FDU Inkingi ndetse na bamwe mu banyamuryango bayo. Yabafungiye aho ikorera i Remera, ariko Théophile Ntirutwa we ntiyahagaragara. Kuva icyo gihe kugeza tariki ya 23 Nzeli, umuryango we n’ishyaka FDU barahangayitse kuko kenshi abafungirwa ahantu hatemewe n’amategeko bakorerwa ihohoterwa rikomeye.

Umuryango we uramubonye, kimwe n’ishyaka abereye umunyamuryango. Ariko nk’uko twabitangarijwe na Joseph Bukeye Visi-Perezida wa kabiri wa FDU Inkingi impungenge ntabwo zishize kubera impamvu nyinshi. iya mbere kuri Théophile Ntirutwa baribaza ko yari afashwe nabi cyane ku buryo byamugizeho ingaruka zikomeye mu ngeri zose (ku mubiri, mu mutwe « psychologiquement », …) Bafite impungenge ko yaba yarakorewe iyicarubozo afungiwe ahantu hazwi gusa n’abamufunze mu gihe cy’iminsi irenga 15. Ibi ubwabyo amategeko y’u Rwanda ntabyemera.

Icya kabiri ni uko n’uwagombaga kumwunganira (avocat) na we bari babanje kumuhakanira ko batamufite, ndetse n’aho abonekeye, avocat yimwe uburenganzira bwo guhura na Ntirutwa. Ibi na byo binyuranyije n’amategeko u Rwanda rwashyizeho.

Boniface Twagirimana na Léonille Gasengayire na bo bari mu bafunzwe kuva tariki ya 06/09/2017

Icya gatatu ni uko amategeko y’u Rwanda anateganya ko mu gihe kingana kuriya, ufite icyo akurikiranyweho yakabaye yaranyujijwe imbere y’urukiko akaba ariho amenyesherezwa icyo aregwa. Twibutse ko abandi bafatiwe umunsi umwe na Ntirutwa ari bo: Visi-Perezida wa FDU Inkingi Boniface Twagirimana, Léonille Gasengayire (umubitsi wungirije wa FDU), Papias Ndayisenga, Janvier Twagirayezu, Gratien Nsabiyaremye, Evode Mbarushimana,  Norbert Ufitamahoro, Fabien Twagirayezu na Ernest Nkiko, aba bo bagejejwe mu rukiko ku nshuro ya mbere tariki ya 20 Nzeli 2017. Nk’uko mubisanga mu nkuru yanditswe kuri uru rubuga kuri iyo tariki, Boniface Twagirimana na bagenze be basobanuye ko bafunze binyuranyije n’amategeko kubera impamvu ebyiri z’ingenzi yerekanye. Ngo nta rupapuro rubata muri yombi beretswe umunsi babafunga, kandi ngo bafunzwe mu buryo budakwiye ikiremwamuntu kuko bari mu kumba gato cyane, bakaba bari mu mapingu amanywa n’ijoro, ni ukuvuga amasaha 24/24.

Icya kane, abayobozi biri shyaka bagaragaje kibateye inkeke, ni uko abahagarariye ririya shyaka mu Rwanda bose bamaze gufungwa. Hari Perezida w’iri shyaka Victoire Ingabire umuhoza umaze mu buroko imyaka 7, hari umunyamabanga mukuru waryo Sylvain Sibomana na we umaze igihe kinini afunze. Ukongeraho n’abafunzwe muri iyi minsi, birasa nko guca intege iri shyaka riamze imyaka isaga itanu ryaratse uburenganzira bwo gukora imbere y’amategeko ariko ubutegetsi ntiburyemerere. Abayobozi b’iri shyaka bongeraho ko Victoire Ingabire afite ikibazo cy’ubuzima ku buryo yari asanzwe agemurirwa ifunguro ryihariye nk’uko byemejwe na muganga, none abamugemurirga bakaba bari mu bafunzwe.

Victoire Ingabire Perezida wa FDU, afunze kuva 2010

Ku bijyanye na Théophile Ntirutwa, ku munsi wa none, inzego zibishinzwe ntizirabwira uzamuburanira igihe azagezwa imbere y’urukiko. Kugira ngo musobanukirwe uburyo Ntirurwa yagiye ahura n’ibibazo bikomeye na mbere hose, mwasoma inkuru yo ku itariki ya 21 Nzeli 2017. Théophile Ntirutwa ni umuyobozi wa FDU Inkingi mu ugo wa Kigali.

Bariya bose bafawe muri yombi ku itariki ya 06 Nzeli 2017, ubwo bagezwaga bwa mbere mu rukiko tariki ya 20/09/2017 bamenyeshejwe ko baregwa ibyaha bihanwa n’ingingo ya 459 n’iya 461 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Izo ngingo ziteye gutya:

Ingingo ya 459: Irema ry‟umutwe w‟ingabo bitemewe
Umuntu wese urema umutwe w‟ingabo cyangwa akabisembura cyangwa akagirana amasezerano na zo, abikoresheje impano, igihembo, iterabwoba, igitugu, abigirira gushyigikira igitero cy‟intambara cy‟ingabo zindi zitari izemewe z‟igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).
Umuntu wese wemera, ku bushake, kwinjira cyangwa gutorerwa kujya mu ngabo zitari ingabo zemewe z‟igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).
Ibyaha bivugwa mu gika cya mbere n‟icya kabiri by‟iyi ngingo bikurikiranwa biregewe cyangwa bitangiwe uruhushya n’Umushinjacyaha Mukuru cyangwa Umushinjacyaha Mukuru wa Gisikare hakurikijwe imiterere y‟icyaha
Ingingo ya 461: Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika
Umuntu wese:
1° ukora icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa cyo kubuhirika akoresheje intambara cyangwa izindi mbaraga zose ;
2° ukora, muri iyo migambi ivugwa mu gaka ka 1ºk‟ikigika, icyaha kigamije kugirira nabi Perezida wa Repubulika ;
ahanishwa igifungo cya burundu.