Partager/Share/Sangiza

26/11/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Mu kiganiro musanga munsi hano, turarebera hamwe iby’ikibazo cy’abimukira b’abanyafurika u Rwanda ruri kwakira. Muri iyi minsi abategetsi b’u Rwanda batanagaje ko bagiye kwakira abimukira bari muri Israel iki gihugu kitifuza ku butaka bwacyo. Ibi byamejwe Israel imaze kwemerera abategetsi b’u Rwanda amadorali 5000 kuri buri mwimukira woherejwe mu Rwanda. Abategetsi b’u Rwanda bemeye no kwakira bamwe mu banyafurika bari gukoreshwa imirimo ku ngufu muri Libiya. Abo bimukira bose hamwe barasaga ibihumbi 70.

Dore bimwe mu bibazo tubaza abatumirwa bacu ari bo, Prof Dr Charles Kambanda na Jean-Claude Nkubito:

1.Abanyafuruka basuhukiye cyangwa bahungiye muri Israël ikaba ishaka kubipakurura ibohereza mu Rwanda, bakomoka mu bihe bihugu muri rusange?
2.Ni iki gitera abanyafurika cyane cyane abirabura gusuhuka no guhunga ibihugu byabo?
3. Kwiyumvikanira basa n’abaciririkanwa (Dealing) igihugu ku gihugu cg guhererekana abahunze, cg abasuhutse, biremewe ko bikorwa nk’uko Israel n’u Rwanda, cyangwa bigomba gukorwa bikurikije inzira zumvikanyweho mu rwego mpuzamahanga? Amategeko mpuzamahanga abivugaho iki?
4.Isreal ni igihugu benshi batinya kubera impamvu nyinshi(kiri mu bishyigikiwe n’Amerika, abayahudi barakize kandi bashinze imizi mu bihugu byinshi bikomeye ku buryo babigiteho ijambo (une grande influence) uwibeshye akanyerera kuri Israël ashobora kwitwa antisémite!) Ese ibi ntibyatuma nta gihugu cyangwa ONG itinyuka kwerekana ko ririya ciririkanwa ku birabura Israël yipakurura iberekeza mu Rwanda, ritubahirije ikiremwamuntu, cyangwa nibura kuvuga ko atari yo nzira ikwiye?
5. Kwakira impunzi ni ibyo gushimwa, ni byo abategetsi b’u Rwanda bari kuvuga ko bagamije. U Rwanda ruri kwakira abahunze ibihugu byabo, kubera imiyoborere mibi cyangwa ubukene bw’aho bakomoka. Ese hagati aho imiterere y’ubutegetsi bw’u Rwanda yo nta ruhare ifite mu gutuma bamwe mu banyarwanda bahunga, abandi bakaba na n’ubu baranze gutahuka imyaka ikaba ishize ari imyaniko?
6.URwanda rufite impunzi zingana iki, umuntu acishirije?
Rufite ububasha bungana iki mu kwakira impunzi zivuye Libiya na Israël? Rufite ubuso buhagije? (Ku munsi wa none kuri Km carré imwe hari abaturage 460!!!
Ese koko abategetsi b’u Rwanda bari bakwiye gutanguranwa kwakira abasuhutse bava iwabo mu bihugu bifite ubushobozi burenze kure ubw’u Rwanda?
Ese ntihari hakwiye ko ibihugu by’Afurika bibijyaho inama ku buryo bwihuse? 7. Ni izihe ngaruka zishobora gukurikira kwakira abo utabashije guha ibintu by’ibanze nkenerwa mu buzima bwa buri munsi?