Partager/Share/Sangiza

01/05/2020, Jean-Claude Mulindahabi

Prof M. Nshuti wanayoboye Crystal Ventures ya FPR

Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Mata 2020 Paul Kagame yagize Prof. Manasseh Nshuti Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ushinzwe Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC). Kuri uwo mwanya asimbuye uwawuvanyweho ku itariki ya 9 Mata 2020, akaba yari Amb Olivier Nduhungirehe. Prof Nshuti ashyizwe kuri uyu mwanya mu bihe bidasanzwe, aho ubutegetsi bw’u Rwanda butabanye neza na bimwe mu bihugu biri muri EAC, nk’u Burundi na Uganda. Azabyitwaramo ate? Mbere ya byose ariko, ni ngombwa no kumenya neza uwo ari we.

Inkoramutima ya Paul Kagame

Ikinyamakuru « Taarifa » gisobanura ko Prof Manasseh Nshuti ari umwe mu basobanuye banashyigikira by’umwihariko icyemezo cy’uko Paul Kagame yakomereza muri manda ya gatatu. Iki kinyamakuru cyerekana ko ari mu b’ikambere muri FPR, mu b’ibanze bavugaga ko ngo iterambere « ryakomeza » ari uko Kagame akomeje kuyobora, bityo ko hagombaga kumuha inzira y’izindi manda. Muribuka ko Itegekonshinga ryo mu w’2003, ryavugaga ko « Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ». Nyuma rero, mu w’2015 baje kurihindura kugira ngo Paul Kagame akomeze kwiyamamaza.

Paul Kagame azungurukije Nshuti Minisiteri zisaga 4

Prof Manasseh Nshuti ni inkoramutima ya Paul Kagame kuko mu bihe bitandukanye no mu mirimo inyuranye yagiye amushinga akazi ko mu rwego rwo hejuru. Uretse za Minisiteri zinyuranye, mu bihe bishize, Prof Nshuti yashinzwe imirimo isaba uwizewe mu mabanga y’ubutegetsi bwa Kagame, harimo gushingwa kuyobora ikigo « Crystal Ventures » gikubiyemo amasosiyete n’ibindi bikorwa binyuranye by’ishyaka Paul Kagame ayobora akaba ari na ryo riri ku butegetsi, FPR Inkotanyi. Menshi muri ayo masosiyete ari mu bijyanye n’amabanki, ubwishingizi, ubwubatsi, ubwikorezi (gutwara abantu n’ibintu), itumanaho, ubuhinzi, ubworozi, inganda, … Usanga ishoramari rya « Crystal Ventures » riri mu bikorwa byose mu gihugu. Iki kigo yakiyoboye kugeza mu w’2013. Mbere y’aho mu w’2008 yari umujyanama wa Paul Kagame muri Perezidansi mu bijyanye n’ubukungu.

Mu gihe cy’imyaka itatu gusa, Prof Manasseh Nshuti, yanyuze muri minisiteri eshatu, nk’umuyobozi wo ku rwego rwa Minisitiri! Mu w’2003, yari Minisitiri w’ubucuruzi, inganda, ishoramari, ubukerarugendo n’amakoperative. Mu w’2005 yagizwe Minisitiri w’ubukungu. Icyo gihe yayisimbuyemo Donald Kaberuka wari umaze gutorerwa kuba Umuyobozi mukuru wa Banki nyafurika y’iterambere (BAD). Mu w’2006 yayivanywemo agirwa Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo. Aho rero yaje kuhavanwa agirwa umujyanama mu Rugwiro iruhande rwa PKagame mu bukungu ; nyuma ahava agirwa kuyora cya kigo twabonye hejuru ko gikubiyemo imitungo yose n’ibikorwa bya FPR.

Hari umwuka mushya Prof Manasseh Nshuti ashobora gushyira muri Minaffet?

Prof Manasseh Nshuti ashyizwe kuri uyu mwanya mu bihe bidasanzwe. Hashize igihe kinini ubutegetsi bwa Paul Kagame butabanye neza na bimwe mu bihugu biri muri EAC, nk’u Burundi na Uganda. Mu myaka yashize n’umubano na Tanzaniya na wo wigeze kuzamo agatotsi, ku gihe cya Jakawa Kikwete. Muri iki gihe kandi hongeye kuvugwa ibikorwa bya gisirikare muri Kongo (RDC) uretse ko PKagame aherutse kubihakana yivuye inyuma. Ubuhahirane hagati y’u Burundi n’u Rwanda bumaze imyaka isaga itanu bwarahagaze. Abakuru b’ibihugu byombi ntibacana uwaka na n’ubu. Hashize igihe abategetsi b’u Rwanda batumvikana n’igihugu cya Uganda. Na mbere y’uko « Coronavirus » izambya ibintu, hari hashize umwaka nta munyarwanda ugifite uburenganzira bwo kujya Uganda, kandi nyamara hari benshi bari babeshejweho n’ibikorwa cyangwa n’ubuhahirane n’icyo gihugu.

Umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’ibyo bihugu by’abaturanyi, uteza inzitizi imikorere y’Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba. Prof Manasseh Nshuti azahindura iki? Ikidashidikanywaho ni uko azi neza iby’amadosiye yazambije umubano w’ibi bihugu kandi akaba asobanukiwe imikorere ya EAC. Imvugo z’abahagariye ububanyi n’amahanga b’u Rwanda zagiye zinyuzamo amagambo akakaye imbere y’abaturanyi ndetse n’abo mu mahanga ya kure. Abantu bategereje kureba ko Prof Nshuti atazakurikiza abamubanjirije. Ibikorwa nyabyo bizagaragara cyane nyuma y’icyorezo cya Covid-19, ubwo nta mpamvu nyayo izaba ikiriho yo kubuza abantu kujya cyangwa kuva mu bihugu bitarebana neza n’ubutegetsi bw’u Rwanda muri iki gihe. Uretse kandi n’ibibazo by’umubano n’abaturanyi, hategerejwe kureba imvugo izaranga Prof Manasseh Nshuti imbere y’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi arimo.

Kuva mu w’2013 ntabwo yari acyumvikana cyane. Nk’uko binavugwa n’ikinyamakuru « Igihe » Prof. Manasseh Nshuti yatangije Kaminuza ya Umutara Polytechnic mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba, yari n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wayo. Prof Nshuti akaba yaranamenyekanye mu bikorwa bya Kaminuza ya Kigali, nk’Umuyobozi mukuru w’inama yaryo.

Ikinyamakuru « Igihe » kandi kigaruka ku mashuri Prof Nshuti Manasseh yize : « Prof. Nshuti Manasseh afite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PHD, mu by’Ubukungu [Finance] n’Impamyabumenyi ihanitse mu by’Imari (Masters of Business Administration in Accounting) zombi yakuye kuri Aberdeen University yo muri Ecosse. Anafite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’Ubucuruzi (Bachelor of Commerce) yavanye muri Kaminuza ya Makerere. Prof. Nshuti Manasseh afite uburambe bw’imyaka irenga 23 mu burezi n’ubuyobozi bw’amashuri makuru na kaminuza. Yabaye muri Kaminuza ya Strathmore y’i Nairobi muri Kenya, aho yamaze imyaka 14. Yahawe inshingano zitandukanye muri Catholic University of East-Africa, Nairobi, Kenya aho yamaze imyaka irindwi ku myanya irimo Umuyobozi w’abanyeshuri mu Ishami ry’Ubucuruzi ‘Dean of Faculty of Commerce’ n’uw’Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije ushinzwe Amasomo. Yanabaye muri Aberdeen University mu myaka ibiri. »

Itangazo rishyira Prof Manasseh Nshuti ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET: