Partager/Share/Sangiza

04/11/2017,

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 002 /PSI/2017

NYUMA Y’ISASU NONEHO YANGIWE KUVUZWA INDWARA YANDURIYE MURI GEREZA

Rishingiye ku iyicwarubozo, ihohoterwa n’ihungabanywa byakorewe kandi bikomeje gukorerwa umuyobozi waryo mu karere ka Kicukiro bwana Eric Nshimyumuremyi, kumpamvu za politique. Rigarutse kandi ku isasu ryahagamye mu bihaha ubwo yaraswaga n’inzego zishinzwe umutekano, ndetse n’indwara yamufatiye muri gereza;
Ishyaka PS IMBERAKURI riratangariza amahanga, Abanyarwanda n’Imberakuri ibi bikurikira:

Ingingo ya 1:

Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n’ubuzima bwa bwana Eric Nshimyumuremyi, ubu uryamye muri gereza ntakweguka, nyuma y’aho mu burwayi yatewe n’isasu ryitambitse mu bihaha ubwo yaraswaga n’inzego zishinzwe umutekano noneho hiyongereyemo indi ndwara.

Ingingo ya 2:

Bwana Eric Nshimyumuremyi yafashwe arashwe kuwa 11 nzeri 2011 saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba ubwo yari atashye ava mu rubanza rwa Mme Ingabire Victoire umuyobozi wa FDU Inkingi, aribwo yajyanwaga mu bitaro aho kuhavanywa yondorwa ahubwo yageretsweho ibyaha, muganga wari warategetse ko agomba kujya aza gukorerwa isuzumwa kandi akitabwaho mu buryo bufatitse siko byagenze ahubwo gereza ya PCK yari afungiyemo yamwimuriye shishi itabona muri gereza ya Miyove aho atabona umwitaho byihuse,kandi gereza ikaba yaranze kumujyana kwa muganga yewe n’ubwo burwayi bushya bukaba butaritaweho ngo ashakirwe imiti !

Ingingo ya 3:

Ishyaka PS Imberakuri riributsa Leta ya kigali ko ubu ari ubufatanyacyaha, ndetse no Kutubahiriza amategeko nkuko ateganwa mw’igazeti ya leta N°20 yo kuwa 15/05/2017 mu ngingo ya 25 ishimangirwa n’ingingo ya 48bis. Ishyaka PS Imberakuri riratabaza, rigatabariza bwana Eric Nshimyumuremyi umuyozi waryo mu karere ka kicukiro kuko ubuzima bwe buri mukaga naramuka apfuye, urupfu rwe amateka azarubaza izo nzego za leta ya Kigali. Birenge ni wowe ubwirwa !

Bikorewe i Kigali, kuwa 3 Ukuboza 2017

Prezida Interimeri wa PS Imberakuri

MWIZERWA Sylver (sé)
P.S IMBERAKURI
Nyamirambo – Nyarugenge KIGALI