Partager/Share/Sangiza

Tariki 17/09/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Rayon sports imaze gutsindira igikombe na miliyoni 3

Imikino y’irushanwa « Agaciro Development Fund » mu mikono yaryo yanyuma kuwa gatandatu kuri Stade Amahoro i Remera yahuje amakipe APR FC, Rayon Sports, AS Kigali na Police FC. AS Kigali yahuye na Police FC iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe.

Umukino wari utegerejwe cyane n’uwahuje Rayon sports na APR FC, aho Olivier Karekezi usigaye atoza Rayon sports yari ahanganye n’umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa babyirukanye bakanakinana muri APR FC no mu ikipe y’Igihugu, Amavubi. Umunyamakuru Manzi Rema Jules w’Igihe yanditse agira ati: uyu mukino wari urimo uguhangana gukomeye waje kubonekamo ikarita y’umutuku yahawe Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 67.

Ku munota wa 81, nibwo Rutanga Eric yaboneye Rayon Sports igitego cya mbere akaba nacyo rukumbo cyabonetse muri uyu mukino. Ibi byatumye Rayon Sports igira amanota atandatu kuko yatsinze Police FC ku mukino ubanza ikanatsindwa na AS Kigali ku mukino wakurikiyeho. Usibye Police FC, andi makipe yose nayo yari afite amanota atandatu kuko yatsinze imikino ibiri agatakaza umwe.

Amategeko yemejwe muri iri rushanwa ni uko mu gihe amakipe anganyije amanota, hazitabwa tombola maze biza gukurikizwa aho ba kapiteni b’amakipe yombi batomboye iba iya mbere, iya kabiri cyangwa iya gatatu. Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatomboye 1 bityo Rayon Sports ihita ihabwa igikombe. Rayon Sports yegukanye igikombe hitabajwe tombola ariko ni nayo yagize abakinnyi bitwaye neza kurisha abandi harimo kapiteni wayo,

Ndayishimiye Eric watowe nk’umuzamu mwiza, Yannick Mukunzi watowe nk’umukinnyi w’irushanwa, Frank Kalanda wa AS Kigali aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi (bibiri) naho Twizerimana Martin wa APR FC atorwa nk’umukinnyi mwiza ukiri muto; buri umwe ibihumbi 100 Frw ».