Rayon Sports yasusurukije Kigali n’abafana bayo, nyuma yo gutsindira gukomeza irushanwa rya CAF
20/04/2018, Jean-Claude Mulindahabi
Rayon Sport yaraye yakiriwe n’imbaga y’abafana benshi, bari bishimiye intambwe yateyen n’intsinzi yayo. Rayon Sport yatsindiye kuzakomeza mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika ku makipe yatwaye igikombe cy’igihugu iwayo. Ku mukino ubanza mu Rwanda ku itariki 06/04/2018 yatsinze Costa Do Sol yo muri Mozambique 3-0, mu mukino wo kwishyura, yatsinzwe 2-0, bityo aba ari yo ibona itike yo gukomeza irushanwa, aho izajya mu matsinda ku rwego rwagereranywa na 1/4 cy’irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Afurika ku makipe yatwaye igikombe cy’igihugu iwayo.
Amashusho n’amajwi:
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.