Partager/Share/Sangiza

23/11/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Muri iyi minsi Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yatangaje ko abimukira b’ababirabura bari mu gihugu cye, yumvikanye n’abategetsi b’u Rwanda kuzabohereza mu rwagasabo. Ngo basinye n’amsezerano ko bizakorwa ku ngurane y’amadorali ibihumbi 5000 azahabwa ubutegetsi bw’u Rwanda kuri buri mwimukira uzoherezwa mu Rwanda. Buri mwimukira uzemera kuva muri israel akajyanwa mu Rwanda zahabwa 3500$. Ibi bitangazwa n’ikinyamakuru « Haaretz » cyo muri Israel, ndetse n’ikinyamakuru « Igihe » cya hafi y’ubutegetsi buri mu Rwnda kikabisubiramo.

Ibi ariko, si iby’uyu munsi gusa kuko, nk’uko tunabisoma mu kinyamakuru « Jeune afrique » cyo ku itariki ya 06 Gicurasi 2015 kivuga ko Israel iri kwivanaho abo bimukira b’abirabura ikabigizayo ibohereza mu Rwanda, ndetse iki kinyamakuru cyandikirwa mu Bufaransa ariko kikaba gikunze kubona amakuru yo mu Rugwiro ku buryo bworoshye kivuga ko Jenerali Paul Kagame yacyemereye koko, ko abategetsi ba Israel n’ab’u Rwanda babiganiriyeho, bakabyemeranywaho. Jeune Afrique ikavuga ko icyo gikorwa kirimo akayabo k’amafaranga azahabwa ubutegetsi bw’u Rwanda. Abimukira b’abirabura bagera 40.000 ni bo bategenyijwe koherezwa mu Rwanda. Uretse u Rwnda, hari n’u Bugande buri muri iki gikorwa. Perezida wa RIPRODHOR, Théobald Rutihunza yatangaje ko uyu muryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wamaganiye kure biriya bintu. Munsi hano mwakumva uko abisobanura: