Partager/Share/Sangiza

01/01/2018, Ubwanditsi

Mu izina ry’Ihuriro Nyarwanda RNC (Rwanda National Congress), Dr Emmanuel Hakizimana, Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, yatangaje ko nubwo hari ibyagezweho mu mwaka ushize w’2017, ariko ko ari n’umwaka usize ibikomere bikabije mu muryango nyarwanda, aho bamwe bahuye n’akarengane gakomeye, abandi bagafungwa, abandi bakerekeza iy’ubuhungiro, abandi bakaburirwa irengero. Arerekana ko kwiyongera kw’abahunga ubwabyo ari ikimenyetso kidashidikanywaho ko ubutegetsi buriho muri iki gihe butabereye abenegihugu mu Rwanda. Bitewe n’akarengane gakabije kandi mu nzego zose, RNC isanga abanyarwanda bwakwiye gusezerera ubutegetsi buriho, maze bakishyiriraho ubuyobozi bwubahiriza uburenganzira bwa muntu: