Partager/Share/Sangiza
Perezida Robert G. Mugabe

 

Yanditswe na Emmanuel Senga

21/11/2017

Tumaze kumva inkuru ishimishije ko Robert Gabriel Mugabe, Perezida wa Zimbabwe, kuva iki gihugu cyabona ubwigenge muri 1980, akaba yari amaze iminsi ahanganye, ariko mu mahoro, n’abakuru b’ingabo za Zimbabwe ndetse n’Inteko ishinga amategeko; bose bamusaba kwegura mu mahoro, ko noneho ashyize akegura. Yari yarakomeje kunangira, kugeza nubwo ejo hashize yemezaga ko uyu munsi, kuwa kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo 2017, yari yatumije inama y’abaminisitiri, yaje kugaragaramo 5 gusa, kandi na bo bagahita bajya gusa nk’abigaragambya imbere y’Inteko ishinga amategeko; bivuga ko nta nama bakoranye na Perezida Mugabe.

Amaze kubona ibyo byose, Robert G. Mugabe yafashe icyemezo cya kigabo cyo kwegura, akaba amaze kugeza ibaruwa yegura kuri Perezida w’Inteko ishinga amategeko. Mu nama yabo yigaga uko bamweguza, bamaze kugezwaho iyo nkuru yo kwegura, abashingamategeko basaabwe n’ibyishimo ndetse no mu mihanda ya Harare, ubu ni amahoni menshi yerekana uko ibyishimo byasabye abaturage bose ba Zimbabwe.

Tugiye kubakurikiranira uko bigiye kugenda muri iri hererekanya ry’ubutegetsi ryagombye kuba hagati ya R G. Mugabe na  Visi-Perezida we, Emmerson Mnangagwa, nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya. Ikindi abantu bafitiye amatsiko ni ukumenya uko Grace Mugabe, uwari umugore wa mbere (First Lady) aza kubyitwaramo, kuko byari bizwi ko yaharaniraga kuziyamamaza kuyobora Zimbabwe. Ahubwo uku gushaka kwiyamamaza kwe, ni byo byihutishije kugwa k’umusaza Robert Mugabe.

Abandi baperezida b’Afurika baduhishiye iki, ko mbona bose biyemeje kuzagwa ku butegetsi? Ese Inteko zishinga amategeko n’ingabo bazakora nk’aba Zimbabwe? Ni ukubitega amaso.

Ni inkuru tukibakurikiraniye. Ni aho mu masaha no mu minsi bitaha.

Tumaze kumenya ko Visi- Perezida Emmerson Mnangagwa, ari we wemejwe ko agiye kuyobora Zimbabwe, kandi bikaba biteganyijwe ko azarahira ejo kuwa gatatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2017. Akabyiniriro ke yitwa INGONA.

Ababishoboye  mwakurikira impaka n’ibitekerezo byatanzwe na bamwe mu bakunzi ba Radio Itahuka mu kiganiro musanga hepfo aha.