Partager/Share/Sangiza

20/12/2018, Ubwanditsi

Reporters Sans Frontières (RSF) imaze gutangaza urutonde rugaragaza uko ibihugu bihagaze mu rwego rw’itangazamakuru. U Rwanda ruracyari mu bihugu biri mu myanya ya nyuma, kuko ruri ku mwanya w’156 ku bihugu 180.

RSF ivuga ko mu Rwanda itangazamakuru bariniga na ryo rikiniga. Mu kiganiro  yagiranye na Aloys Simpunga kuri Radiyo Urumuri, umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yerekanye icyo we abivugaho nk’umuntu warikoreye mu Rwanda mu bihe bya vuba.