Partager/Share/Sangiza

26/09/2017, Ubwanditsi

Tribert Rujugiro Ayabatwa, ubwo yari i Dubai mu kwezi k’Ugushyingo 2014

Nyuma y’aho UTC (inzu nini ikorerwamo ubucuruzi mu mugi wa Kigali rwagati) iterejwe cyamunara, uwari usanzwe ari nyirayo, Tribert Rujugiro Ayabatwa, yatangaje ko ibybaye ngo ari nko kuvana amafaranga mu mufuka w’iburyo uyashyira ibumoso ngo kuko kuri we, abayiguze ari na bo bari basanzwe bayifite kuva mu w’2013 kuko ngo n’ubundi kuva icyo gihe ni bo bari barayigaruriye bakira amafaranga yayo yose. Ibi abayemeza abishingira ko mu gihe cya cyamunara, abaguraga bongeraga amafaranga banje kugisha inama ibikomerezwa byari hafi aho mu modoka ntawubasha kubaca iryera ngo bitajya ku karubanda. Nk’uko muri bubyumve ku mpera z’inyandiko, Rujugiro avuga ko ibyakozwe ari nko kumuhuguza ibye, na ho imisoro ivugwa ngo n’urwitwazo kuko ngo iriya nzu yinjizaga arenga miliyari eshanu ku mwaka ku buryo iyo misoro bavuga ya miliyari n’imisago yari kwishyurwa byoroshye bahereye ku yo inzu yinjiza.

Kuri micro ya Radiyo Ijwi ry’Amerika, Rujugiro arasaba P.Kagame ko yareka gukomeza kuburabuza umuryango wa Rwigara. Aramwibutsa ko ngo yajyaga yiruka kuri uyu mucuruzi mu gihe bari bakiri mu ishyamba kandi ko Rwigara yaitabiriye kubashyigikira. Rujugiro yaboneyeho asaba P.Kagame kureka gukomeza gutoteza umuryango wa Rwigara.

Ni mu kiganiro Rujugiro yagiranye na Eddy Rwema umunyamakuru kuri VOA: