Partager/Share/Sangiza

25/09/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Nk’uko ku itariki ya 07 Nzeli 2017, Ikigo cy’imisoo n’amahoro, « Rwanda Revenue Authority » (RRA) cyabitangagje ko kuri uyu wa mbere tariki 25 Nzeli 2017 ni bwo giteza cyamunara inzu ya Tribert Rujugiro Ayabatwa, iherereye mu mugi wa Kigali. RRA ivuga ko icyo cyemezo cyatewe n’uko uwo mucuruzi atishyuye imisoro. Nyamara nk’uko mushobora kubyiyumvira munsi hano, Rujugiro aratanga impamvu ashingiraho avuga ko guteza cyamunara inzu ye ari ukumuhuguza umutungo we.

Iyo nzu ifite agaciro k’amadorali y’abanyamerika miliyoni 20; uramutse ushyize mu manyarwanda ni nka miliyari hafi 20. Rujugiro avuga ko ubwo yavaga mu Rwanda yishyuraga neza imisoro kandi yari yasize abakozi bo gucunga uwo mutungo. Ngo Leta yaje kuwufatira mu w’2013, nta mwenda inzu yarimo, aba ari yo iafata n’amafaranga yinjizaga. Rujugiro akaba abaza ati: « ko ari ubutegetsi bwatwaraga amafaranga y’ubukode kuri iyo nzu, kuki batavanyemo ayo kwishyura imisoro, dore ko ngo iyo nzu yinjizaga arenze kure asabwa mu misoro.

Tribert Rujugiro, aganira n’umunyamakuru Etienne Karekezi w’ijwi ry’Amerika (VOA), yamusobanuriye ko uko byagenda kose azasubirana ibye kabone n’iyo byaba byaratejwe cyamunara. Rujugiro yongeraho ko n’aho yaba atakiriho, ko afite abuzukuru 15 bazakurikirana umutungo w’umuryango bakawusubirana.

Tribert Rujugiro, abwira Ijwi ry’Amerika ko adakora politiki ko nta n’iyo ateganya kuzakora. Rujugiro yongeraho ko yabanye mu ishyamba n’abari ku butegetsi, ngo yibwira ko bazakosora ibitaragendaga neza mu butegetsi bwa Habyalimana, none ngo Paul Kagame n’ibyegera bye ngo bari gutegeka bidahuye n’ibyavugwaga bakiri mu ishyamba.

Tribert Rujugiro, asobanurira umunyamakuru Etienne Karekezi ko mu Rwanda rw’ubu, Paul Kagame yikubira, akiyitiranya n’u Rwanda, ngo nyamara yakabaye ategeka mu nyungu rusange. Rujugiro aragaya cyane imikorere nk’iyo, akaba avuga ko kugira ngo ibyo bizahinduke, hakwiye abantu bafite ubushobozi n’ubushake bwo kuyobora neza u Rwanda, akaba ari bo bagirirwa icyizere n’abenegihugu.