Partager/Share/Sangiza

21/02/2019, Jean-Claude Mulindahabi

P.Kagame hagati, iburyo bwe B.Makuza, Pdt wa Sena, ibumoso Dr E.Ngirente, Minisitiri w’Intebe, D.Mukabalisa, Pdt w’Umutwe w’abadepite, na Prof Sam Rugege, Pdt w’urukiko rw’ikirenga
Uyu munsi tubaze buri wese uri mu butegetsi. Ufite shema ki, ubona abarengana ukaryumaho?  Ibikorerwa umuryango wa Rwigara ni ikimenyetso kidashidikanywaho cy’akerengane gakabije gakorerwa n’abandi baturage. Mu nkuru zinyuranye twagiye tubagezaho mu minsi ishize, abaturage bivugira ubwabo, ko bigirizwaho nkana, bababuza guhinga ibyo bakwihitiramo kuko byabatungira imiryango, biyti bikanarinda igwingira ry’abana rimaze kuba icyorezo. Abandi bavuga ko bigirizwaho nkana bacibwa imisoro ikabije, imwe mu misanzu babona ko itakabaye ibasabwa (urugero nko kwakwa umusanzu wa FPR kandi ukakwa n’utayirimo), n’ibindi bibazo abaturage bavuga ko bititabwaho n’ubutegetsi, …
Mwebwe bategetsi, Adeline Rwigara arababwira atanyuze ku ruhande: arabagaya ko umugabo we yishwe n’ubutegetsi agatabaza ariko abagabo n’abagore muri mu butegetsi mukaryumaho (Adeline Mukangemanyi yasobanuye kenshi ko yiboneye uburyo umugabo we yishwe). Aributsa ko umuryango we wasenyewe nyamara ufite ibyangombwa bihamya ko inzu yari yujuje ibisabwa, aributsa ikibazo cyo gufungirwa ubusa, kubagurishiriza imitungo indi bakayisahura. Urugero rw’abo mu muryango wa Rwigara, ni rumwe mu ngero nyinshi ziriho mu Rwanda. Inkuru twabagejejeho hano muri iki kinyamakuru zirabyerekana.
Wowe uri mu butegetsi, ko uhagarariye abaturage, wavuga ko ibi bintu biri kuba mu Rwanda bitakureba. Yewe, uretse n’abategetsi, natwe twese biratureba. Nitunanirwa no kugira ikindi dukora gifatika, nibura tubwire abategetsi tuti: « NIMUSIGEHO ». Wowe uri mu buyobozi, ubona akarengane gakorerwa rubanda, akaryumaho, wari ukwiye kwegura ugasimburwa n’uwajyaho ku nyungu no ku neza y’abaturage.
Abihayimana na bo, bakwiye kwibaza icyo Yezu, Yesu, Allah, Yehova, yakora aramutse ageze mu Rwanda akabona aka karengane. Icyo Yezu yakora ahageze mu rwa Gasabo uyu munsi, ni cyo abasenyeri, abapadiri, abapasitori, bakwiye gukora na bo, kandi nta rwitwazo rwo kutavugira abahohoterwa, no gukora ibishoboka ngo iryo hohoterwa rihagarare. Yezu ntiyigeze na rimwe aceceka imbere y’akarengane.
Adeline Rwigara yongeye kugaya ubutegetsi bwa P.Kagame bukoresha inkiko mu guhuguza abaturage:
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2019, urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwavuze ko, kugurisha uruganda rw’itabi rw’umuryango wa Rwigara byakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Nyamara uwunganira umuryango wa Rwigara kimwe n’abo aburanira bakomeje kwerekana ko iryo gurishwa ryari rihabanye n’amategeko.

Adeline Rwigara Mukangemanyi asobanura ko ubutegetsi bwa Paul Kagame bwifashisha inkiko mu guhuguza abaturage ibyabo. Mukangemanyi yibutsa ko umuryango we umaze imyaka itanu uhohoterwa n’ubutegetsi. Avuga ko ubu butegetsi bwabiciye umubyeyi (Assinapol Rwigara), bukabasenyera, bukabambura imitungo itabarika, bukabafunga, none ngo na n’ubu bukomeje kubaguhuza imitungo yabo. Aravuga ko bunashaka kubatesha umutwe, nyamara ngo ibyo ntibizashoboka.

Inkuru ya Radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA) yakurikiranywe na Eric Bagiruwubusa: